Ibikubiye mu masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare RDC yasinyanye n’u Bushinwa

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Bushinwa ku wa Gatanu byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare, akaba agamije kongerera ubushobozi igisirikare cya Congo (FARDC).

Ku ruhande rwa RDC ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ingabo z’iki gihugu, Guy Kabombo Muadiamvita umaze iminsi i Beijing aho we n’abandi bategetsi bajyanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Aya masezerano akubiyemo ingingo zitandukanye zirimo kuba Igisirikare cy’u Bushinwa kizajya giha FARDC imyitozo ya gisirikare, kuyigurisha ibikoresho bya gisirikare ndetse no gusangizanya ubunararibonye.

Guverinerinoma ya Congo mu itangazo yasohoye yavuze ko “imyitozo ndetse no gusangizanya ubunararibonye bizabera FARDC ingirakamaro mu gukoresha ubunararibonye bw’abashinwa muri gahunda za gisirikare zitandukanye”.

RDC isanzwe igura mu Bushinwa ibikoresho bya gisirikare bitandukanye, by’umwihariko intwaro, imodoka ndetse na drones z’intambara.

Mu mwaka ushize iki gihugu cyaguze mu Bushinwa drones zo mu bwoko bwa CH-4 cyagombaga kwifashisha mu ntambara gihanganyemo na M23, gusa birangira uyu mutwe uzihanuye uko zakabaye.

Muri uyu mwaka Kinshasa yaguze izindi drones nka zo, gusa amakuru avuga ko yanze kuzohereza mu mirwano yirinda ko na zo zahanurwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *