Kenya: Imyigaragambyo y’abakora ku kibuga cy’Indege yahagaze

Umuyobozi w’umuryango w’amashyirahamwe y’abakozi mu gihugu yemeje ko abakozi ku kibuga cy’Indege Jomo Kenyatta muri Kenya bemeye kuri uyu wa Gatatu gusubira ku kazi nyuma yo kumara umunsi mu myigaragambyo.

Francis Atwoli, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Amashyirahamwe y’Abakozi (COTU), yavuze ko guverinoma yemeye ko gahunda yo gukodesha ikibuga cy’indege ku kigo cyo mu Buhinde, Adani Group izakomeza gusa Ari uko byemejwe n’ihuriro.

Ati: “Iki cyari ikibazo cyoroshye cyane”, asubiramo icyifuzo gisaba “kwizeza abakozi mu nyandiko ko abanyamuryango bacu batazabura akazi kandi akazi kabo kazakomeza kurindwa na guverinoma, nk’uko amategeko abiteganya.”

Abakozi kandi bijejwe ko nta muntu uzitabira imyigaragambyo uzahanwa cyangwa ngo bumugireho izindi ngaruka.

Moss Ndiema, umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abakozi ku bibuga by’indege, yagize ati: “Imyigaragambyo irarangiye”, ariko yongeraho ati: “Ntabwo twemeye Adani.”

Nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa DW muri Kenya, Felix Maina Maringa, ngo mu gihe bimwe mu byasabwe byakemuwe, ihuriro rishobora guhamagaza indi “myigaragambyo ikomeye kurushaho” mu gihe yakumva abanyamuryango bayo birukanwe.

Imyigaragambyo yari igamije iki?

Iyi myigaragambyo yahamagawe mu rwego rwo kwamagana ubusabe bwa Adani Group yasabye gukodesha ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta cya Nairobi mu gihe cy’imyaka 30 nayo igashoramo imari ya miliyari 1.85$ mu kukivugurura.

Ihuriro ry’abakozi bo ku bibuga by’indege muri Kenya, ariko, ryagaragaje ubwoba ko amasezerano na Adani Group ashobora gutuma Abanyakenya batakaza akazi kagahabwa abanyamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *