Nyamasheke: Umusore yafunzwe azira gusambanya inka

Mu karere ka Nyamasheke,umurenge wa Gihombo,Akagari ka Gitwa mu mudugudu wa Nyagahinga haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 19 yamavuko wafatiwe ku nka ayisambanya.

Ibi bikaba byarabaye kuri uyu wa 11 Nzeri 2024, ku isaha ya saa tanu z’amanywa ni bwo uyu musore ubana na nyina yacunze abaturanyi bagiye guhinga agasimbuka urugo agasanga inka mu kiraro arayurira.

Mupenzi Narcisse,Meya wa Nyamasheke, yavuze ko uyu musore ibyo akekwaho bigize icyaha kitwa gusambanya itungo,yasabye abaturage kwirinda ibyaha muri rusange nk’uko bahora babikangurirwa.

Kuri ubu uyu musore yatawe muri yombi akaba afungiye kuri Sitasiyo RIB ya Gihombo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *