whatsapp_image_2024-09-21_at_14.35_43.jpg

Kigali ubukarabiro bwo kuri gare ya Nyabugogo bwahindutse uburiri n’intebe

Iyo utembereye mu bice bimwe na bimwe mu Mujyi wa Kigali usanga umuco wo gukaraba intoki by’umwihariko ahantu hahurira abantu benshi warabaye amateka mu gihe uyu Mujyi wo uri mu bukangurambaga bwo gukaraba intoki.

Bamwe mu batuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali bavuga ko umuco wo gukaraba intoki usa nk’uwasinziriye mu bice binyuranye bihuriramo abantu benshi muri Kigali,urugero ni nk’iyo ugeze ku gigo gitegerwamo imodoka cya Nyabugogo usanga ubukarabiro buhari baburyamamo ubundi bwabaye intebe abantu bicaramo barimo kuruhuka.

Bavuga ko nyuma y’irangira ry’icyorezo cya COVID-19, gukaraba intoki bitacyitabwaho cyane ko n’ubukarabiro henshi mu hahurira abantu benshi usanga nta mazi akibamo butagikora.

Habimana Isaac, umwe mubo BWIZA yasanze muri Gare ya Nyabugogo yagize ati :“Reba nawe ubu bukarabiro nta n’igitonyanga wabonamo kandi twarumvise ko ibihugu bituranye n’u Rwanda bikomeje kugaragarwamo n’icyorezo cy’ubushita bw’inkende”.

Akomeza avuga ko wenda iki cyorezo gishobora kuba kidafite ubukana nk’ubwa Covid 19, ku buryo hashyirwaho uwibutsa umuntu gukaraba ariko birakwiye ko umuco wo gukaraba wongera guhabwa agaciro kawo,avuga ko yumvise kuri radiyo ko gukaraba intoki ari imwe mu ngamba zo guhangana n’ubushita, akibaza aho umuntu azakarabira mu gihe kandagira ukarabe n’ubukarabiro byarabaye imitako.

Gukaraba intoki n’isabune n’amazi meza ni umuco mwiza, ufasha buri wese kwirinda ibyorezo n’izindi ndwara zishobora kwandurira mu mwanda.

Ubushakashatsi bwerekana ko umuntu umwe muri batatu bakoresha amazi meza n’isabune mu gihe bakaraba intoki, bimurinda indwara z’impiswi, mu gihe umuntu umwe muri batanu bimurinda indwara z’ubuhumekero.

Usibye kongera kugira kandagirukarabe umuco ahahurira abantu benshi, abaturage bagirwa inama yo kugira uburyo bwo gukaraba intoki mu ngo zabo kuko Ubushakashatsi bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bangana n’ibihumbi 289,000 buri mwaka bapfa bishwe n’impiswi kubera kutabona uko bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Kugira ngo umuntu yizere ko intoki zisukuye, akaraba intoki n’amazi meza n’isabune nibura hagati y’amasegonda 20 cyangwa 30, cyangwa agakoresha umuti wabugenewe.

whatsapp_image_2024-09-21_at_14.35_43.jpg
whatsapp_image_2024-09-21_at_14.35_27-2.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *