Kwita izina abana 22 b’ingagi bizitabirwa n’abantu ibihumbi 32

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), cyatangaje ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina ku nshuro ya 20 mu muhango uteganyijwe tariki 18 Ukwakira 2024.

Uyu muhango uzabera aho usanzwe ubera mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Kinigi, ukaba uzitabirirwa n’abantu bagera ku bihumbi 32.

Abana b’ingagi 395 nibo bamaze guhabwa amazina,bazaba bakurikirwa n’abandi 22 bazahabwa amazina uyu mwaka, uyu muhango ubusanzwe witabirwa n’Umukuru w’igihugu cy’U Rwanda Perezida Kagame Paul ndetse n’abaturage , abanyamahanga kimwe n’ibyamamare mu muziki, n’abandi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa.

Muri uyu muhango hazaba harimo impuguke nyinshi zifite inshingano mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima, ba rwiyemezamirimo, abahanzi, abakinnyi b’umupira w’amaguru, abakina filime n’abandi.

RDB itangaza kandi ko hari abashyitsi bazaza muri uyu muhango wo Kwita izina nk’abashyitsi bagera kuri 20 bakora ubukerarugendo bw’ubucuruzi, bakaba bazaba baje gusura u Rwanda kugira ngo bamenye ibyiza bihari , bakazamara iminsi 12 basura ahantu hatandukanye kugira ngo babashe kumenya amakuru n’ibyiza u Rwanda rufite kugira ngo bazabashe kugurisha ibintu bazi.

Muri uyu muhango wo Kwita Izina hazaba harimo abanyamahanga bo mu bihugu byo hirya no hino ku isi basaga ibihumbi 2000, harimo n’abazita izina abana b’ingagi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *