Ubushinjacyaha ku Rwego rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye umugabo w’imyaka 61 ukekekwaho kwica umugore we amutemesheje ishoka.
Ubu bwicanyi bwabaye ku italiki ya 22/09/2024 ahagana saa tatu n’igice (21h30’) z’ijoro mu Mudugudu wa Cyave, Akagari ka Rushara, Umurenge wa Nemba, mu Karere ka Burera.
Kuri iyo taliki, Uyu mugabo n’umugore we bagiye mu bukwe bw’ umuturanyi banywa inzoga barasinda noneho umugabo aza gutaha mbere y’umugore ageze mu rugo arakinga. Aho umugore atahiye mu ma saha ya saa tatu z’ijoro, umugabo yabanje kwanga kumukingurira ariko nyuma aza gukingura,umugore yinjiye mu nzu, agezemo bagirana amakimbirane bararwana, umugabo afata ishoka yari hafi aho ayimukubita mu mutwe aramwica.
Akimara kumwica yahise abimenyesha abaturanyi be ndetse ahita ubwe yijyana ku buyobozi bw’ Umurenge wa Nemba muri iryo joro.
Nk’uko uwo mugabo wishe umugore we abyivugira, ngo umuryango wabo wari umaze igihe kirekire ubanye mu makimbirane ahanini ashingiye ku mitungo, aho bahoraga barwana bapfa imirima baguze. Abaturanyi babo bavuga ko uwo mugabo yakundaga gusinda kandi kenshi akavuga ko azica umugore we.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho kikaba giteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/20218 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange nk’ uko ryavuguruwe kugeza ubu. Gihaniswa igihano cy’igifungo cya burundu.



