Leta igiye gusubiza ubusabe kuri Kiliziya zafunzwe -Minisitiri Musabyimana

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu Jean Claude Musabyimana yatangaje ko Leta y’u Rwanda igiye gusubiza bidatinze icyifuzo cy’Abakristu ko Kiliziya zamaze kuzuza ibyo zasabwe zafungurwa.

Yabigarutseho mu Ijambo yagezaga ku bitabiriye ibirori by’Itangwa ry’Ubwepiskopi, kuri Myr Jean Bosco Ntagungira wabaye umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024.

Asubiza icyifuzo yari yagejejweho na Myr Jean Marie Vianney Gahizi, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Butare, wasabye ko kiliziya zafunzwe ariko zikaba zaramaze kuzuza ibisabwa zafungurwa yagize ati: “Nagira ngo mbwire Vicaire General ko ubutumwa Abakristu be bagejeje kuri Leta twabwakiriye kandi ko tuzabaha igisubizo bidatinze.”

Minisitiri Musabyimana yasabye kandi abakristu gukomeza gufasha Leta bitabira ibikorwa by’iterambere ibashyiriraho no muri gahunda Leta yatangiye byo gukomeza gufatanya n’Amadini n’amatorero kugira ngo aho bakorera ubutumwa, n’ubutumwa butangirwa mu madini burusheho kubaka no kugirira akamaro igihugu.

Mu itangazo risoza Imirimo y’Inteko rusange y’Abepiskopi ya 171 yateraniye i Kigali tariki 24-27 Nzeri 2024, Inama y’Abepiskopi yatangaje ko kiliziya za Paruwasi 47 na kiliziya za Santarali 474 zafunzwe muri gahunda yo gufunga Insengero zitujuje ibisabwa. Ivuga ko bibabaje kuba abakristu batabona aho bahurira ngo bature Igitambo cya Misa kubera kiliziya zifunze.

Abepiskopi basabye abakristu kwihangana no kuzuza ibyo basabwe vuba, bavuga ko Kiliziya ikomeje ibiganiro na Leta ngo harebwe igisubizo mu bufatanye busanzwe buranga izi nzego zombi.

Mu ntangiro za Kanama 2024, ni bwo hirya no hino mu turere hatangiye gahunda yo gufunga insengero no guhagarika imiryango ishingiye ku myemerere bitujuje ibisabwa. Iyi gahunda yasize insengero na kiliziya zisaga ibihumbi bitanu zifunze.

Abakristu bakomeje gutakamba ari na ko bashaka ibyo bari basabwe ndetse kuri ubu bamwe bakaba bari baramaze kwandikira akarere kabahagaritse bamenyesha ko ibyo basabwe byarangiye ariko bakaba bari batarabona igisubizo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *