Akarere ka Karongi kari mu twashegeshwe n’ibiza byibasiye intara y’iburengerazuba muri Gicurasi 2023 kagiye guterwamo ibiti birenge Miliyoni, bizafasha mu kurwanya isuri mu bice bihanamye no guhangana n’imihindagurike y’igihe.
N’igikorwa cyatangirijwe mu muganda udasanzwe “igiti ni ubuzima tukiteho” wabereye mu murenge wa Mubuga, kuri uyu wa gatanu, tariki 18 Ukwakira 2024 ku bufatanye na RCCDN haterwa ibiti 12,500 kuri hegitari 5.
Ibi bikaba bizakorwa binyuze mu mushinga wo kwita, kubungabunga ubutaka bwangijwe n’ibiza muri aka Karere, Umurenge wa Mubuga, ushyirwa mu bikorwa na RCCDN nka Champion ku nkunga ya One Tree Planted binyujijwe muri TerraFund for AFR100.
Abatuye muri uyu murenge banyuzwe n’iki gikorwa cyo kubaterera amashyamba n’ibiti bivangwa n’imyaka.
Turebe utuye muri uyu murenge yagize ati “Ibiti n’ingirakamaro kuko bidufasha kubona imvura, ibicanwa no kuba hari ibikoreshwa mu miti. Tuzabibungabunga ku buryo nta kizabihungabanya.”
Nyiranzabandora Eliane ati “Ibiti bdufasha mu kurengera ibidukikije kandi byanateza imbere ubifite mu gihe yasaruye.”
Padiri Jean de Dieu Niyonsenga, Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya Mubuga ati: “Ishyamba ryarahahoze rirasarurwa, none tugize amahirwe dutererwa ibiti kuko rizadufasha kubona umwuka mwiza duhumeka no mu buryo bw’ubukungu, aho bizaduha imbaho, amakara, ibiticanwa ndetse tutibagiwe no kurengera ibidukikije harwanywa ubutayu n’isuri.”
Vuningoma Faustin, Umuyobozi w’ihuriro nyarwanda ishinzwe kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurike y’ikirere avuga ko batekereje gutera ibiti muri Karongi kubera imisozi imaze igihe irindimuka.
Ati: “Imisozi ihanamiye ikiyaga cya Kivu yari imaze igihe irindimuka duhitamo gutanga umusanzu wacu mu kuyirengera, aho tuzatera ibiti ibimbi 220 kandi bizaba bifite ubukure bwiza mu myaka itandatu, kandi ntibizagarukira ku nturusu kuko tuzanatanga ibivangwa n’imyaka n’ibyimbuto ngo bizabashe gufasha abaturage mu guhangana n’imirire mibi.”
Gahutu Mbabarira Anastase, Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi n’umutungo kamere mu karere ka Karongi avuga ko kuba akarere ka Karongi gaherereye mu misozi miremire kandi ihanamye gakunda kuzahazwa n’ingaruka z’imihindagurike y’ibihe.
Ati: “Kuba akarere gaherereye mu misozi miremire kandi ihanamye gakunda kuzahazwa n’ibibazo by’imihindaruke y’ibihe, ubu twatangiye guhangana n’izo ngaruka dutera ibiti, ku buryo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari turimo tuzatera ibiti bigeze kuri 1,246,000 bizaba byiganjemo ibivangwa n’imyaka ndetse n’amashyamba.”
Akomeza avuga ko batangiriye ku gutera ibiti by’inturusu mu kurushaho guhangana n’ibibazo by’imihindagurike y’ibihe, kandi abaturage basabwe kubibungabunga.
Mu karere ka Karongi muri uyu mwaka w’ingengo y’imari hazaterwa ibiti by’amashyamba ku buso bwa hegitari 30, haterwe kandi ibivangwa n’imyaka 800,000 mu guhangana n’ibiza.








