Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we, kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.
(1 Yohana 2:15;17)
Umwanzi utugendaho ukomeye, ni kamere yacu.
Iyo bavuza gukunda isi n’iby’isi, baba batubyira gutwarwa nabyo kugeza aho bigucumuza, kandi bikaguhindura uko bishaka. Tugomba kumenya ko twambaye umubiri ufite kamere y’icyaha kandi itazabura kugeragezwa.
Rero iyo umenye uko uteye, ukamenya n’ikintu kigushobora, kikanagucumuza uba umeze nk’umuhinzi wabonye ibuye ryamwicira isuka. Nk’umuntu ukunda Imana wagerageza kwifata, atari kubera wowe, gusa kubera kubungabunga imibanire myiza yawe n’umubyeyi akaba n’umuremyi wawe.
Abayadushizemo Umwukabwayo ngo uzahore utuburira iyo dutugiye gucumuzwa n’iby’isi. Ni uburyo bwaashizweho nayo ngo irinde iyo mibanire yayo natwe. Iyo tubirenzeho tuba tubikoze nkana. N’icyo cyaha gikomeye mbere y’Imana. N’ugusuzugura.
N’icyo Imana yita kuramya ibigirwamana. Ikigutwaye umutima, umwanya kikanagukoresha icyo gishatse kiba kigereranwa n’ikigirwamana. Gusa biragoye kukinesha, Umwuka Wera atagufashije. Aho niho gusenga gunerwa ngo dushobozwe kunesha ibituganza. Aho niho umuntu ahinduka, akagendera mu intsinzi rya Yesu.
Niyo mpamvu iyo Yesu adutuyemo by’ukuri, atari bya rusange, no kwishushanya, tubasha kunesha ibya tuneshaga. Rero, byira Yesu aguturemo neza, kandi akuneshereze ya kamere yanze, kandi yakuzonze. Erega n’Umwuka, kandi ntiduteze kuzawuneshesha ubwenge gusa, n’amahame cyangwa inkoni. Icya wunesha n’undi mwuka. Yesu agutuyemo, Umwuka unesha uguturamwo.
Shalom,
Pastor Christian



