Ikipe ya Marumo Gallants yo mu cyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo, yatangiye kurambagiza rutahizamu Nshuti Innocent w’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ngo abe yayerekezamo muri Mutarama 2025.
Nshuti afitanye na One Knoxville SC yo mu cyiciro cya gatatu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano azarangira mu Ukuboza uyu mwaka.
Uyu rutahizamu amakuru avuga ko Marumo Gallants yifuza kumusinyisha, ikamutwara amakipe arimo ayo mu bihugu bya Misiri na Maroc na yo akomeje kumwifuza.
Ni Nshuti icyakora umaze imikino 11 adatsindira igitego ikipe ye ya One Knoxville, n’ubwo amaze iminsi atsindira ibitego ikipe y’Igihugu.
Nshuti Innocent w’imyaka 26 y’amavuko, muri Mutarama uyu mwaka ni bwo yerekeje muri One Knoxville SC avuye muri APR FC ya hano mu Rwanda.
Mbere yo kwerekeza muri iyi kipe y’Ingabo z’igihugu yari yabanje guca muri Stade Tunisien yo muri Tunisia yakiniye umwaka umwe.
Ikipe ya Marumo Gallants ikomeje kumwifuza kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 ku rutonde rwa shampiyona ya Afurika y’Epfo, gusa byitezwe ko igomba gusinyisha rutahizamu ugomba kuyiheka mu mikino ya shampiyona isigaye.



