Umukuru w’umudugudu wa Rushubi, mu kagari Gikombe, umurenge wa Nyakiliba ho mu karere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwiba inka z’abaturage.
BWIZA amakuru yavanye ahantu hizewe ni uko Ndagijimana Rukwene afunzwe akekwaho kwiba inka mu murenge wa Mudende.
Imbarutso yo gutabwa muri yombi, ni amakuru Ubuyobozi bwamenye mu masaha y’igitondo, yo kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, yafatanwaga Inka y’injurano yibwe mu murenge wa Mudende, akagari ka Ndoranyi ho mu mudugudu wa Nyabishongo.
Twagerageje gushaka umuyobozi w’umurenge wa Nyakiliba w’umusigire ntibyadukundira.
Iyi nka yari yibwe kwa Nsengiyumva Alphonse.
Rukwene nyuma yo gufatwa afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Kanama naho Inka isubizwa nyirayo.




One Response
Rubavu: Umukuru w’umudugudu afunzwe akekwaho kwiba inka z’abaturage
ABAJURA BOSE BAFATWE BABIRYOZWE, GUSA NUKO H AR’ABAKINGIRWA IKIBABA, UBU SE HARABUR’IKI NGO M’UMURENGE WA RUGERERO, ABIFUNZE COPERATIVE Y’INKOKO UMUKURU W’IGIHUGU YAHAYE ABATUJWE MU MUDUGUDU WA MUHIRA, NGO BAKORERWE ODITER NA RCA, KO IMYAKA HAFI2 NTA CONTROLE, INKOKO ZINJIZA MILIYONI N’IGICE MU MAGI N’IFUMBIRE, BAKIGABANIRA UMUTURAGE ATAZI NI SABUNE IVA MO, ABAZI IMIBARE BAHAMYA KO UMUTUNGO WA WIYO COPERATIVE YAKABAYE IMAZE KWINJIZA MILIONI(700) NONE HARABUR’IKI NGO BABARIRWE IBYO PREZIDA KAGAME AHA ABATURAGE ABARYI BAKABIGEREKA KU MISHAHARA BAHEMBWA,