Umutwe wa Hezbollah kuwa Kabiri washyizeho Naim Qassem w’imyaka 71 nk’umuyobozi mukuru mushya wawo nyuma y’iyicwa ry’uwawuyoboraga, Hassan Nasrallah wish we na Israel mu munsi ishize.
Uwari umukuru wa Hezbollah, Abbas al-Musawi, mu 1991 yamugize umwungirije. Musawi amaze kwicwa na Israel mu 1992, Qassem yagumye mu mwanya we, Hassan Nasrallah asimbuye Musawi.
Ku itariki 27 Nzeri 2024, Nasrallah nawe yaje kwicwa na Israel none byabaye ngombwa ko Qassem amusimbura.
Minisitiri w’ingabo wa Israel, Yoav Gallant, yahise atangaza ko Qassem nawe atazamara kabiri.
Ku ruhande rwe, kuri uyu wa Gatatu ushize Qassem yatangaje ko “Israel ihagaritse intambara nabo babyemera,” asobanura ariko ko “nta mushinga wabyo n’umwe barabona ngo bawuganireho.”
Ibiro Ntaramakuru by’u Bwongereza, Reuters byatangajwe ko hari hasabwe agahenge k’iminsi 60, ayo mezi abiri yaba umwanya wo gutunganya uburyo bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro 1701 Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano ku Isi kemeje mu 2006.
Umwanzuro uteganya ko nta ntwaro, usibye iziri mu maboko ya Leta ya Libani, zigomba kuba mu gice cy’amajyepfo ya Libani hahana imbibi na Israel.



