Bamwe mu bagore bibumbiye mu matsinda yo kwizigama no kuguruzinya bavuga ko kuri ubu bashima umufatanyabikorwa wabatinyuye bakaba babasha gukirigita ifaranga, mu gihe mu myaka yatambutse bahoraga bategeye amaboko abagabo babo, bikaganisha ingo zabo mu marembera.
Ibi aba bagore babigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Ugushyingo 2024, mu kiganiro bahaye BWIZA ubwo hatangizwaga ku mugaragaro gahunda y’amatsinda yo kwiteza imbere, mu mushinga ushyirwa mu bikorwa na AEE (African Evangelistic Enterprise) ukorera mu mirenge ibiri y’aka karere, ariko ukaba ufite intego yo kuzagera ku musozo ukorera mu mirenge 5.
Uko imyumvire yatumye baberekera amajyambere
Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rutsiro bo mu mirenge ya Mushonyi na Ruhango babashije guhumurwa amaso na AEE (African Evangelistic Enterprise) bahamya ko bahoze ari abagaragu b’ingo zabo kuko bahoraga bategeye amaboko abagabo babo.
Bahamya ko kuva imyumvire yahinduka nabo bakabasha gukora ku ifaranga bahereye ku giceri cy’i 100 Frw bizigama buri cyumweru bihuje na bagenzi babo, bakaba babasha no kugurizanya uhuye n’ikibazo mu rugo rwe akagikemura adategeye amaboko umugabo.
Nyiransengimana Mariyana wo mu murenge wa Mushonyi, akagari ka Rurara ati: “Umugabo twararwanaga ndi kumusaba ibyo kurya, kuko iyo inzara yandyaga natangiraga kuvuga ngo umugabo amafaranga yayajyanye mu bandi bagore bigateza amakimbirane, ariko ubu namaze kwitinyuka kuko mba mfite ayanjye, sinkimusaba amafaranga yo kugura igitenge kandi ndanamwunganira ku kwishyurira abana ishuri.”
Nyiraboneza Agnes ati: “Twahoze dufite imyumvire ko umugore ari uwo kubyara akarera abana ntibiduhe kugira umusanzu dutanga ku iterambere ry’ingo zacu ariko AEE yaraduhuguye itwereka buryo ki twahera kuri bike dufite iterambere tukarigeraho, iraduhuza dutangira kujya twizigama igiceri cy’i 100 Frw mu gihe cy’icyumweru ariko aho tugeze harashimishije, aho twitinyuye tukabasha kuguza amafaranga tukayajyana mu bushabitsi bikaduha kuba twaha abagabo bacu amafaranga bakagura imyambaro, tukishyura ubwisungane mu kwivuza, ibyagaruye amahoro mu muryango wendaga gusenyhuka.”
Akomeza avuga ko mu itsinda ryabo uretse kwihuza bazigama, batinyutse bagatangira kujya baboha ibirago byagwira bakabigurisha bikaba byarabahaye ubushobozi bwo kuba batagikora ibikorwa by’iterambere barambirije ku bagabo babo nk’uko byahoze.
Mukashyaka Rozalie nawe ni umwe mu bagore bo muri aka karere bahamya ko bashima intambwe bamaze gutera, kuko byabafashije guteza imbere ingo zabo, aho bitakiri umukoro w’abagabo gusa kuko nabo hari umusanzu batanga, ibyatumye amahoro mu ngo zabo ahinda.
Akomeza avuga ko AEE (African Evangelistic Enterprise) yabafashije kwishyira hamwe bagakora ibikorwa bihuriweho ari nabyo byabahumuye amaso, bakaba bafite n’ubworozi bw’ingurube.
Ndakaza Claude, umwe mu bakozi bashinzwe gahunda muri AEE (African Evangelistic Enterprise) ukora ku mushinga wibanda ku iterambere rirambye binyuze mu matsinda yo kwiteza imbere ahamya ko mu myaka ibiri y’igerageza ry’umushinga hari aho abagore bakorana nawo bavuye ndetse bageze ahashimishije.
Ati: “Abagore dukorana nabo ni ababarurwa mu miryango ikennye kuruta iyindi, tukabafasha ngo bahumuke babashe kwikemurira ibibazo biri mu ngo zabo, aho bahoraga barambirije ku bagabo babo, batunzwe no guca inshuro ayo bakoreye bakumva ko bayarya umunsi umwe bakayamara nk’aho kuzigama bitabareba, ibi byakururaga amakimbirane mu ngo zabo kubera ingaruka z’ubukene ariko uyu munsi hari impinduka zigaragara mu myaka ibiri bakorana n’umushinga.”
Avuga ko aba bagore bahawe amahugurwa, bigishwa kwizigama igiceri cy’ i 100 Frw, kandi bahindutse mu gihe gito, ibibaha icyizere ko nibakomeza ku bubakira ubushobozi ingo zabo zizatera imbere ku bifatika, ndetse ko batazakomeza gukorera mu mirenge ibiri gusa bazaguka bakagera mu mirenge itanu mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.
Umuganwa Marie Chantal, Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe imibereho myiza ahamya ko uku guhindura imyumvire kw’abagore bizagira ingaruka nziza ku miryango yabo.
Ati: “Uyu mushinga wafashije abagore binyuze mu matsinda yo kwizigama, kandi bafite ibikorwa bifatika bagezeho bashoye bayakuye mu kugurizanya, aho mu myaka ibiri aya matsinda yabo 45 amaze kwizigama ageze kuri miliyoni 8 Frw, bitwereka ko umugore yatinyutse kandi yigiriye icyizere atakiri uwo guhora ategeye amaboko umugabo, ibi bizatanga umusanzu mu kugabanya umubare w’abari mu bukene.”
Akomeza avuga ko bigoye buri wese kuba yabyumva ko abantu bahera ku 100 Frw bakagira aho bagera, ariko ahamya ko bitanga umukoro ku batarabasha kwihuriza hamwe kuko aya matsinda yagabanyije ukwitinyuka, gukorera imiryango no gusubiza abana mu mashuri kuko aba bakabaye ba bandebereho.

Ku rwego rw’igihugu imibare igaragaza ko ubukene buri kuri 38%, naho ubukene bukabije bukaba kuri 16% bivuze ko akarere ka Rutsiro ibipimo biri hejuru ugereranyije no ku rwego rw’igihugu.
Ibipimo n’ubushakashatsi mpuzamahanga bigaragaza ko ubukene mu Rwanda bwavuye kuri 77.2% mu 2001 bugera 55.5% in 2017, ni mu gihe imibare y’ubushakashatsi bw’imbere mu gihugu igaragaza ko bwavuye kuri 58.9% to 38.2.
Imibare y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare (NISR) yo mu 2022 igaragaza ko aka karere gatuwe n’abaturage basaga ibihumbi 369 ku bwiganze bwa 52% by’abigitsina gore, ni mu gihe muri rusange abarenga 49% bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe 24.4% bari mu bukene bukabije.
Ku mpuzandengo, mu Rwanda buri rugo rugizwe n’abanatu batanu. Banki y’Isi igaragaza ko urugo rubeshwaho n’amafaranga atageze ku 2000Frw ku munsi (1,9USD) ruba ruri mu bukene bukabije.
Ikitari umwihariko w’akarere ka Rutsiro n’uko benshi mu baturage ari abahinzi batabigize umwuga.










One Response
Rutsiro: Imbamutima z’abagore bubakiwe no gukirigita ifaranga
ABA BAGORE NABO GUSHIMIRWA CYANE, NIBAKOMEREZ’AHO, GUSA HARI BENSHYI BAFITE UBUSHAKE BWO KWITEZ’IMBERE, BAKABONA INKUNGA NDETSE IVUYE IBUKURU, YABA ITARABAGERAHO, NTIHABURA ABAYIFATIRA NU NZIRA NTIGERE KUBO YSGENEWE, URUGERO NI MU KARERE KA RUBAVU UMURENGE WA RUGERERO AHO PREZIDA KAGAME YATUJE ABATURAGE AKABAHA COPERATIVE Y’INKOKO HAFI (8000) NONE ZIBEREYE IZA BAMWE BAKABAREBEYE, HASHIZE IMYAKA HAFI2, ZINJIZA MILIYONI N’IGICE BURI MUNSI, WA MUGENERWABIKORWA ATAZI N’USABUNE, ABO BARIYE AMAGI, IFUMBIRE, N’INKOKO, UBU HASIGAYE INKO (I500) IBYO BYOSE BIRIBWA NTA CONTROLE, UMUTURAGE UVUZE ARAKUBITWA,