Burkina Faso: Ubutegetsi bwa gisirikare burateganya kugarura igihano cy’urupfu

Ubutegetsi bwa gisirikare muri Burkina Faso burashaka kugarura igihano cy’urupfu mu gitabo cy’ibihano nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutabera ku wa Gatanu,itariki ya 8 Ugushyingo, imbere y’abagize inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho mu gihe hemezwaga umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro. Bivuze ko igihano cy’urupfu cyakuweho kuva mu 2018 muri Burkina Faso, gishobora gusubiraho vuba cyane.

Minisitiri w’ubutabera wa Burkina Faso, Edasso Rodrigue Bayala, yabishimangiye ku wa Gatanu itariki ya 8 Ugushyingo 2024 ubwo inteko ishinga amategeko y’inzibacyuho yemezaga umushinga w’itegeko rishyiraho igihano cy’imirimo ifitiye igihugu akamaro: ikibazo cyo kugarura igihano cy’urupfu muri Burkina Faso cyo kimaze kugibwaho impaka mu buyobozi. Buvuga cyane cyane guhindura ahazaza h’amategeko ahana “mu kugana mu cyerekezo n’amabwiriza yatanzwe n’umukuru w’igihugu, Captain Ibrahim Traor?”.

Nyamara, kuri iki cyiciro nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, nta bisobanuro birambuye ku bikubiye mu mushinga watanzwe. Nk’uko amakuru aturuka mu bucamanza abitangaza, uku kugarura igihano cy’urupfu muri iki gihugu bishobora kuba bireba “ibyaha by’iterabwoba, ibyaha bijyanye n’ubugambanyi cyangwa gukorera ubutasi ibihugu by’amahanga hamwe n’ibyaha byerekeranye no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Igihano cy’urupfu muri Burkina Faso cyakuweho mu mwaka wa 2018, ku butegetsi bwa gisivili bwa Roch Marc Christian Kabor?, ubwo, mu rubanza ku iyicwa ry’umunyamakuru Norbert Zongo na bagenzi be batatu mu 1998, ubutabera bwa Burkina Faso bwasababaga kohererezwa Fran?ois Compaor?, umuvandimwe wa Blaise Compaor?, wabaga mu buhungiro kuva uwahoze ari perezida yahirikwa.

Kuva Capt. Ibrahim Traor? yagera ku butegetsi, abashyigikiye igihano cy’urupfu bahora basaba abayobozi kukigarura kugira ngo bace intege “abapanga” cyangwa “ibyitso by’iterabwoba”. Nk’uko Amnesty International ibivuga, igihano cy’urupfu giheruka gutangwa n’inkiko zo mu gihugu mu 1988.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *