U Burusiya bwatanze umuburo w’uko Ukraine niyibeshya ikaburasaho ikoresheje missile yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika busasubiza mu buryo bukwiye.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya mu itangazo yasohoye yavuze ko mu gihe Ukraine yaba irashe ku butaka bwa kiriya gihugu byahita byerekana “uruhare rutaziguye rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’incuti zayo mu ntambara n’u Burusiya”.
U Burusiya bwatangaje ibi nyuma y’amasaha make Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemereye Ukraine kuburasaho ikoresheje missile zirasa kure zayihaye.
Ni missile zirimo izo mu bwoko bwa ATACMS zishobora kurasa ku ntera y’ibilometero birenga 300.
Ukraine kandi ifite ibindi bisasu byo mu bwoko bwa Storm Shadow yahawe n’ibihugu by’u Bwongereza n’u Bufaransa na byo bishobora kuyemerera kuzirashisha u Burusiya.
Kuri ubu iminsi irarenga 1000 u Burusiya na Ukraine byinjiye mu ntambara.
U Burusiya bumaze iminsi bukoresha za missile na drones z’intambara mu kurasa ku bikorwa remezo bitandukanye bya Ukraine, birimo ibya gisirikare ndetse n’ibitanga ingufu.
Amakuru kandi ko Koreya ya Ruguru iherutse koherereza u Burusiya ingabo 10,000 ndetse n’ibisasu, ndetse ikaba iteganya kubwoherereza byibura ingabo zibarirwa mu 100,000 zo kubuha umusada.
Bivugwa ko kuba Amerika yaremereye Ukraine gukoresha biriya bisasu biri mu rwego rwo kuburizamo gahunda ya Koreya ya Ruguru yo kohereza ingabo mu Burusiya.



