U Burusiya kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ugushyingo bwatangaje ko Ukraine yatangiye kuburasaho ikoresheje missile zirasa kure yahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ukraine yatangiye kurasa ku Burusiya nyuma y’umunsi umwe Amerika iyemereye gukoresha ziriya missiles.
Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya yatangaje ko missile zo mu bwoko bwa Army Tactical Missile System (ATACMS) ari zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri Ukraine yakoresheje irasa mu karere ka Bryansk.
Itangazo ry’iyi Minisiteri rivuga ko missile eshanu mu zarashwe zahanuwe indi irangizwa, gusa ibivungunyukira byayo biteza inkongi y’umuriro mu kigo cya gisirikare kiri muri kariya karere.
Ni bwo bwa mbere u Burusiya bwari burashweho hakoreshejwe missile zirasa kure.
Iki gihugu cyarashweho mu gihe ku wa Mbere Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yacyo yatanze integuza y’uko mu gihe Ukraine yaba yibeshyeho ikakirasaho ikoresheje ziriya missile na cyo kizasubiza “mu buryo bukwiye kandi bufatika”.
Ukraine yari isanzwe ikoresha missile za ATACMS mu bice byayo bisanzwe bigenzurwa n’Ingabo z’u Burusiya. ATACMS ni missile zishobora kurasa ku ntera ya Kilometero zirenga 300, ndetse biragoye kuzirasa mbere y’uko zigwa ku butaka.
Kuba Ukraine izifite bisobanuye ko ifite ubushobozi bwo kuzifashisha irasa mu Burusiya, by’umwihariko nko mu karere ka Kursk ingabo za Ukraine zigenzuramo ubutaka burenga Km² 1000.
Kuri ubu byitezwe ko u Burusiya bugomba kurasa kuri Ukraine busubiza ku gitero cyo kuri uyu wa Kabiri.



