Uko byagenze ngo Salman Khan u Rwanda rwashyikirije u Buhinde afatwe

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2024, nibwo inzego z’ubutabera z’u Rwanda zashyikirije u Buhinde Salman Rehman Khan usanzwe ari umuturage wabwo kugira ngo bumukurikiraneho ibyaha by’iterabwoba n’ibindi bifitanye isano na ryo, ariko se kugirango bigerweho byagenze gute?

Ikigo gishinzwe ibikorwa mpuzamahanga ku Biro bikuru bishinzwe Ubugenzacyaha by’u Buhinde (CBI) cyakoranye n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Iperereza (NIA) hamwe n’Ibiro bya Interpol ku rwego rw’igihugu i Kigali kugira ngo babone ukekwaho ibyaha by’iterabwoba wari mu Rwanda.

Uregwa ni Salman Rehman Khan, washakishwaga nk’umukozi w’Umutwe w’iterabwoba washingiwe muri Pakistan, Lashkar-e-Taiba (LeT) mu rubanza rwanditswe umwaka ushize na NIA nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga The Hindu rwo mu Buhinde ivuga.

CBI yagize iti: “uvugwa nk’umunyamuryango w’umuryango w’umutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ku Isi witwa LeT, yafashije mu gutanga intwaro, amasasu, n’ibisasu kugira ngo ibikorwa by’iterabwoba bikorwe muri Bengaluru.”

Bisabwe na NIA, CBI yari yabonye Itangazo ritukura rya Interpol ryatanzwe ku uregwa ku itariki ya 2 Kanama 2024, rikaba ryarakwirakwijwe mu nzego zose zishinzwe kubahiriza amategeko ku Isi yose kugira ngo zimukurikirane.

CBI yagize iti: “Uyu yaje kuvumburwa mu Rwanda ku nkunga ya Biro Nkuru ya Interpol i Kigali. Yasubijwe mu Buhinde ku itariki ya 28 Ugushyingo n’itsinda ry’umutekano ryaturutse muri NIA,”

Ashinjwa kugira uruhare mu gushaka abantu bajya mu mutwe w’iterabwoba

NIA yavuze ko uregwa yagize uruhare mu kwigisha iterabwoba no kwinjiza abantu mu mutwe w’iterabwoba muri Gereza Nkuru ya Bengaluru.

N umuntu wa 17 uregwa woherejwe mu gihugu avanwe mu kindi muri dosiye zikomeye za NIA kuva mu 2020.

Impapuro zo kumushakisha zavuye mu rubanza rwanditswe na NIA ku itariki ya 25 Ukwakira 2023, nyuma y’iperereza rya polisi yo mu Mujyi wa Bengaluru. NIA yasanze, mbere yari yarafunzwe mu rubanza ku kurengera abana ibyaha by’imibonano mpuzabitsina (POCSO), (2018–2022), ushinjwa akaba yarohereje gukusanya no gukwirakwiza ibisasu ku bandi baterabwoba nyuma yo kwigishwa no kwinjizwa mu mutwe w’iterabwoba, mu gihe yari afunzwe, aho yigishijwe na T. Naseer, wakatiwe gufungwa ubuzima bwose mu rubanza rw’iterabwoba.

NIA yagize iti: “Naseer yari yateguye ibikorwa by’ubutagondwa ndetse n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi byakurikiyeho, birimo gahunda yo kumworohereza gutoroka mu nzira yerekeza mu rukiko avuye muri gereza ndetse n’umugambi wo kurushaho guteza imbere ibikorwa by’umutwe w’iterabwoba witwa LeT.”

Salman yari yarahunze igihugu nyuma y’umugambi mubisha w’iterabwoba waburijwemo, maze atangazwa ko yahunze. Nyuma yaje kuregwa mu rukiko na NIA.

Ryagira riti: “Mu kwerekana ko intsinzi nk’iyi mu bufatanye bw’Isi yose mu manza nshinjabyaha, NIA yari yarashoboye kubona abaterabwoba ba Khalistani, Tarsem Singh Sandhu na Bikramjit Singh boherezwa bava muri UAE (United Arab Emirates) na Autrichia”.

Mu kwezi gushize, bivugwa ko ari ikihebe Baljeet Singh uzwi ku izina rya Baljeet yirukanywe mu gihugu cya UAE mu rubanza rw’umugambi w’iterabwoba wa Khalistan Tiger Force; aho NIA yavuze ko Vikramjit Singh Brar, Manpreet Singh uzwi ku izina rya Peeta, Amritpal Singh uzwi ku izina rya Ammy, Amrik Singh, Mandeep Singh, na Ratheesh, bari abandi “baterabwoba” batinyitse birukanwe muri UAE no muri Philippines mu 2023 mu manza zitandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *