Raporo z’umuryango urwanya ruswa n’akarengane ‘Transparency International Rwanda/TIR’, zigaragaza ko guhera mu mwaka wa 2005 kugera 2015 abacamanza 26 bamaze kwirukanwa bazira icyaha cya ruswa.
Nk’uko bitangazwa ngo ubu bushakashatsi bwakorewe mu nkiko 19, muri za gereza eshanu ndetse no mu baturage 2,804 bafite hagati y’imyaka 20 na 80.
Mu myaka 10 ishize kuva habaho imvurura mu nkiko, abacamanza 26 bamaze kwirukanwa bazira kurya ruswa, n’aho 31 birukanwa bazira imyitwarire yindi idahwitse.
Umuryango TIR usanga iki kibazo cya ruswa gikomeye, bigaragara ko itangwa ku kigero kiri hejuru cyane.
Imibare igaragaza ko hatanzwe ruswa isaga miliyoni 56 z’amafaranga y’u Rwanda muri iki gihe cy’imyaka icumi ishize.
Umubare kandi w’abacamanza birukanwa bazira ruswa nawo ngo uri hejuru ugereranyije n’izindi nzego kuko usanga umwaka umwe cyangwa myinshi ishira nta mukozi wirukanwe mu kigo runaka kubera ruswa bitandukanye no mu bacamanza.
Ubutabera ngo busanga ntako butagira ngo ruswa irwanywe kandi inakumirwe mu nkiko ariko hakabonekamo bamwe badakozwa iyi gahunda ari nabo bakomeza kwangiza izina rya bagenzi babo.
Umuvugizi n’umugenzuzi w’Inkiko mu Rwanda, Itamwa Emmanuel avuga ko hamaze gushyirwaho ibihano bikarishye ku mucamanza ugaragaweho ruswa.
Yagize ati “Abacamanza ni inyangamugayo ariko ntihaburamo babandi batukisha bose. Urwego rw’ubucamanza bwashyizeho ingamba zikarishye zo kurwanya iki kibazo.”
Yakomeje asobanura ko Amategeko y’u Rwanda ahana ibyaha bya ruswa, yaba igaragaye ku mucamanza igihano kikikuba kabiri.
Avuga kandi ko ingamba zo kurwanya ruswa mu nkiko zidashobora kugera ku musaruro bidakozwe no mu zindi nzego.
Abanyarwanda benshi bagaragaza ko baterwa impungenge no kuba urwego rw’ubutabera rugaragaramo ruswa kandi ariho bagana bizeye ubutabera baburiye ahandi.

Mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu butabera, Perezida w’urukiko rw’ikirenga Prof. Sam Rugege yatangaje ko bake bakirya ruswa mu nkiko, bakunze kugaragara mu nkiko z’ibanze n’izisumbuye, aho usanga abanditsi b’inkiko bahindura ibyemezo byazo bakakira amafaranga atagira n’icyo yabamarira.
Iki kibazo cya Ruswa kiri mu bibazo bihangayikishije imbaga nyamwinshi ariko Leta y’u Rwanda ikaba yaramaze guhagurukira ku yihashya mu nzego zose z’igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Shimirwa Palemon/Bwiza.com



