GyxzkW6bUAAtquo

A.U. iritegura gufasha gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe urimo kwitegura gushyigikira kurangiza no gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Washington hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda nk’uko byatangajwe ku wa Gatatu, itariki ya 20 Kanama, na Perezida wa Komisiyo ya A.U., Mamoud Ali Youssouf, ubwo yabonanaga na Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa i Yokohama mu Buyapani.

Mamoud Ali yagize ati: “AU irimo kwitegura gushinga ubunyamabanga i Addis Abeba kugira ngo buyobore iki gikorwa, nk’uko byemejwe mu nama iheruka y’abakuru b’ibihugu bigize imiryango ya Afurika y’Iburasirazuba n’uwo mu majyepfo ya Afurika (SADC-EAC)”. Abakangurambaga batoranijwe bazatanga inkunga ku muhuza w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Perezida Faure Gnassingbé “.

Ku bijyanye n’ibiganiro by’amahoro bya Doha, bihuza Guverinoma ya Congo n’Ihuriro rya AFC-M23, Perezida wa Komisiyo ya A.U. yijeje ko umuryango uzakomeza gutanga umusanzu wa wo.

Ati: “Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uri muri komite zinyuranye zashyizweho kandi twatumiwe i Doha kuva iki gikorwa cyatangira. Twashimangiye ko hatabaho ikwirakwizwa ry’ibikorwa bidahuye n’ubufatanye bukenewe. Ni ngombwa gushyiraho ubufatanye kugira ngo tugire icyizere kuri ‘terrain’, tubone ihagarikwa ry’imirwano, hanyuma dushyire mu bikorwa amasezerano ashoboka. Tuzaba duhari kugira ngo dufashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano.”

Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu byitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Tokyo ku Iterambere rya Afurika (TICAD 9), ibera i Yokohama mu Buyapani, kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Kanama 2025, aho intumwa za yo ziyobowe na Minisitiri w’Intebe, Judith Suminwa.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *