Mu bantu 27 bagabye igitero ku Kigo cya Gisirikare cya Kabamba cyatangije urugamba rwo kubohoza Uganda mu 1981, hasigayemo 7 bakiri bazima nyuma y’urupfu ruheruka rwa Elly Tumwiine ndetse na Col. (Rtd) Jack Mucunguzi watabarutse ku Cyumweru gishize azize indwara ya cancer .
Jack Mucunguzi yari umwe mu bantu bari mu buyobozi bw’inyeshyamba za NRA (National Resistance Army) mu rugamba rwo kubohora Uganda rwarangiye mu 1986.
Umunsi umwe nyuma y’igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, cyarimo abarwanyi 41 ariko bafite imbunda 27 gusa, ku itariki ya 6 Gashyantare 1981, no gusohoka muri iyo mirwano bemye bagahungira mu ifamu ya Matovu mu birometero bikeya uvuye mu Mujyi wa Kiboga, uwari umukuru w’inyeshyamba, Yoweri Museveni, yahise arema amatsinda (Sections) ane ya mbere y’inyeshyamba ze.
Itsinda rya mbere nk’uko Perezida Museveni yabigarutseho mu gitabo cye, “Sowing Mustard Seed” ryahawe kuyoborwa na Sam Magara, itsinda rya kabiri riyoborwa na Elly Tumwiine, irya gatatu rihabwa Hannington Mugabi, naho irya kane rihabwa Mucunguzi.
“Ntewe agahinda no kumva urupfu rwa Jack Mucunguzi. Yari umwe muri 27 bateye Kabamba turi kumwe kandi yari komanda wa section ya 4 ya NRA. Nihanganishije umuryango we n’inshuti. Roho ye iruhukire mu mahoro adashira,” uyu ni Perezida Museveni nyuma y’aho amakuru y’urupfu rwa Mucunguzi agiye ahagaragara ku itariki ya 18 Kamena.

Nyakwigendera Jack Mucunguzi
Maj. Gen. Joram Mugume, yashimye Mucunguzi avuga ko yari umuntu ukunda igihugu cye kandi yatangiye igitambo cye cyo cyo kubohoza igihugu mu 1978 arwana na Idi Amin ari kumwe na Museveni muri FRONASA (Front for National Salvation) bashaka guhirika Guverinoma ya Amin.
Mugume ati “Yarakomeje yitoza nka ofisiye wa cadet muri Munduli Tanzania. Yagarutse muri Uganda nyuma y’ihirikwa rya Amin maze aniyunga ku kwibohora kwa kabiri. Ubwo yari mu ishyamba yayoboye unit ya Abdul Nasser yakoreraga mu bice bya Matugga na Semuto,”
Naho Richard Munyaneza, wari inshuti ya hafi ya Mucunguzi kandi bakoranye business nk’uko iyi nkuru dukesha The New Vision ikomeza ivuga, avuga ko yari inshuti y’indahemuka kandi ifite intego.
Ati ” Yari umuntu wiyemeza kugera ku cyo ashyizeho umutima cyose kandi yari umukozi cyane. Namumenye kuva mu 1976 kandi nk’umuntu twakoranye business, yari umuntu wita ku byo arimo,”
Urupfu rwa Mucunguzi ruje mu gihe kitageze ku mwaka indi ndwanyi y’akataraboneka yamamaye mu rugamba rwo kubohoza Uganda, Gen. Elly Tumwiine, apfuye muri Kanama umwaka ushize wa 2022. kuri ubu hasigaye 7 muri 27 batangije urwo rugamba.

Abo ni Perezida Museveni, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Brig. Julius Kihandae, Brig. Fred Mwesigye, Brig. Andrew Lutaaya, Col. George Mwesigwa na Col. Charles Tusiime Rutarago.
Ku Cyumweru gishize, nibwo umuryango wa Mucunguzi wemeje urupfu rwe uvuga ko yishwe na cancer y’umwijima aguye mu Bitaro bya Nakasero muri Kampala.
Murumuna we, Maj. Gen. Fred Mugisha, yasobanuye umuvandimwe we nk’uwari umuhungu mukuru mu muryango munini, ndetse akaba n’imwe mu nkingi zawo.
Ati ” Twakuriye munsi y’amababa ye kandi yarafashije cyane atari ukureberera umuryango we gusa ahubwo anareberera abandi bantu mu bugwaneza,”
Misa yo gusabira Mucunguzi yabereye kuri uyu wa Kabiri, itariki 20 Kamena, muri All Saint Cathedral muri Nakasero, mbere y’ishyingurwa rye ahitwa Rwenjeru, Biharwe mu Karere ka Mbarara.
Mucunguzi yari muntu ki?
Mucunguzi yavukiye Kitojo, mu Karere ka Rukungiri mu 1958, ashakana na Harriet Mucunguzi mu 1987, akaba asize abana bane, Kakwanzi, Phillip, Nadia na Timothy.
Yize amashuri abanza ku Ishuri ribanza rya Katebo n’irya Rushozi, mbere yo gukomereza ayisumbuye muri Mbarara High School.
Nyuma yaho gato nibwo yinjiye mu rugamba rwo kwibohoza mu 1979 nyuma y’imyitozo ya gisirikare muri Ntare. Idi Amin amaze guhunga, Mucunguzi yinjiye muri cadet muri Tanzania mu 1979 mbere yo kugaruka yinjira mu barwanyi ba NRA iminsi 2 mbere y’igitero kuri Kabamba.
Avuye mu gisirikare, yakoze muri Uganda Revenue Authority, aho yari ashinzwe kurwanya magendu, mbere yo kujya mu nama y’ubutegetsi b’ubucuruzi bwa kawa akahava ajya kwikorera.




