IMG-20250813-WA0029

Aba-Rayon basabye ko Rukundo Patrick yirukanwa

Abakunzi ba Rayon Sports barasaba ko Rukundo Patrick yavanwa muri Komite Nyobozi y’iyi kipe, bamushinja gukorera inyungu za APR FC.

Bamwe mu bafana batifuje ko imyirondoro yabo ijya hanze, bavuga ko akunda kugaragara yambaye umwambaro wa APR FC kurusha uwa Rayon Sports, ndetse akabeshya ko ari umufana wa Rayon.

Bimwe mu bimenyetso bavuga ko bimugaragaza nk’ushyigikira APR FC, harimo kuba yarashyize ku rutonde rw’abazakora muri “Rayon Day” abantu bazwi nk’abafana ba APR FC, barimo ushinzwe umutekano n’undi witwa Liliane uzaba ahagarariye abakora Protocol.

Aba bafana bavuga ko ibyo ari byo bituma basaba ko yirukanwa, kuko ngo n’ibibazo byugarije ikipe ya Rayon Sports afitemo uruhare nk’uko babitangarije Hanga News.

Kugeza ubu, ntibyabashije kumenyekana neza uburyo Rukundo Patrick yageze muri Komite ya Rayon Sports, ndetse ntiyabonetse ngo asobanure ibyo abo bafana bamurega.

Rayon Sports ubusanzwe irimo kwitegura umukino w’igikundiro uzayihuza na Yanga yo muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu, mu rwego rwa “Rayon Days”.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *