G3XHJCYE7VETHGZX6VZB55BBOQ

Ababiligi 22 bakiriwe nk’intwari mu Rwanda

Itsinda ry’abantu 22 bakomoka mu mujyi wa Bertrix mu Ntara ya Luxembourg, mu Bubiligi, ryageze i Kigali mu rwego rwo gushyigikira umukinnyi wabo Remco Evenepoel mu marushanwa y’Isi yo gusiganwa ku magare yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika.

Baje bitwaje amabendera y’u Bubiligi, n’ay’u Rwanda ndetse n’ibirango by’umujyi wa bo. Aba baturage, bamwe muri bo barimo abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’abari mu kiruhuko cy’izabukuru, bakiriwe ku kibuga cy’indege nk’intwari.

Manu Wauthier, watangije igitekerezo cyo kugenda, yavuze ko intego atari ugushyigikira umukinnyi gusa, ahubwo ari no kugaragaza isura nshya y’u Rwanda.

Ati: “Twashatse kwerekana ko u Rwanda ari igihugu cyateye imbere, gifite umutekano kandi gishobora kwakira ibirori bikomeye ku rwego mpuzamahanga.”

Abaje mu Rwanda basabye ko ibyiza babonye bihinyuza imyumvire imaze igihe y’uko Afurika ari “ahantu habi” cyangwa “hatarangwa umutekano.”

Serge Mouzelard, umwe mu bitabiriye, yagize ati: “U Rwanda rwatweretse ko ari igihugu cy’ubumwe, gifite isuku n’iterambere, kandi abaturage bakiranye urugwiro abantu baturutse kure.”

Uru rugendo kandi rifite n’uruhande rwo kugira neza. Aba baturage b’i Bertrix bavuze bafasha intara ya Kivu kuko bafite ibikorwa by’ubufatanye n’imishinga y’iterambere ifasha abaturage bo muri iyi Ntara yo muri RDC, uhereye cyane ku muryango w’abagore n’abana.

U Rwanda rwakomeje kwakira abashyitsi benshi mu gihe cy’imikino y’Isi yo gusiganwa ku magare, bikaba ari bwo bwa mbere yabereye muri Afurika. Abaturutse i Bertrix batangaje ko bazakomeza kuba “abatangabuhamya” b’iyi nzira nshya yahuje u Rwanda n’amateka y’umukino w’amagare ku rwego mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *