Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, cyatangaje ko imibare y’ababyeyi babyarira kwa muganga imaze kugera kuri 98%.
Kugira ngo ibyo bigerweho, mu bihe bitandukanye Leta y’u Rwanda yubatse ibitaro bitandukanye ndetse n’inzu z’ababyeyi (Maternity Wards) mu rwego rwo gucyemura ikibazo cy’ingendo ndende ababyeyi bakoraga bajya kubyara.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA) cyatanze ingero za bimwe mu bitaro n’inzu z’ababyeyi byubatswe ndetse n’ibiri kubakwa mu rwego rwo korohereza Abaturarwanda.
Harimo Ruhango Provincial Hospital muri Ruhango, Munini District Hospital muri Nyaruguru, Nyabikenke District Hospital muri Muhanga, Ibitaro by’abana n’ababyeyi bya Kabgayi muri Muhanga, na Nyamata Maternity Ward muri Bugesera.
Hari kandi Kibagabaga Maternity Ward muri Gasabo, Masaka Rwanda Hospital muri Kicukiro ndetse n’ibindi birimo ibyubatswe mu turere twa Nyagatare, Gakenke, Rulindo, Ngoma ndetse n’ahandi.




