RRA

Abacuruzi baraburirwa: RRA yabibukije ko itariki ntarengwa yo kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu ari 30 Kamena

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro mu Rwanda (RRA) cyibukije abacuruzi n’abandi bose bakora ibikorwa byinjiza inyungu ko tariki ntarengwa yo kumenyekanisha no kwishyura avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu ari kuwa 30 Kamena 2025. Uyu musoro uteganywa n’amategeko nk’uburyo bwo gufasha abasora kwishyura mu byiciro, aho umuntu atanga igice cya mbere cy’umusoro ku nyungu hakiri kare, bityo akirinda umutwaro uremereye ku musozo w’umwaka w’isoresha.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, UWITONZE Jean Paulin, Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho muri RRA, yavuze ko kutubahiriza iyo tariki bishobora guteza ibihano bikomeye. Yagize ati: “Avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu isabwa buri musora ukora ibikorwa bifite inyungu. Ntabwo ari umusoro mushya, ahubwo ni igice cya mbere cy’umusoro ku nyungu w’umwaka. Iyo utabikoze ku gihe, amategeko abiteganya ashyiraho ibihano.”

Yakomeje asaba abacuruzi kwitegura hakiri kare kugira ngo birinde ingaruka zituruka ku gukererwa. Ati: “Turashishikariza abacuruzi gutegura amakuru y’imari yabo kare. Ibi bizabafasha gutanga umusoro ku gihe no kwirinda ibihano.”

Ku rundi ruhande, ELIZE Mireille, uhagarariye kompanyi ya Blue Kite, yagaragaje ko ikoranabuhanga rya RRA ritanga ibisubizo byihuse kandi byorohereza abasora. Ati: “Kuri ubu, dushobora kumenyekanisha no kwishyura imisoro dukoresheje e-Tax system tutavuye mu biro byacu. Ibi byorohereza cyane abacuruzi kandi bikagabanya amakosa.”

Yongeyeho ko gukorana neza na RRA bifite inyungu rusange, ati: “Iyo abikorera bakorana neza na RRA, bituma imikoranire hagati y’inzego za Leta n’abikorera irushaho kuba myiza, kandi bikihutisha iterambere ry’ubukungu.”

RRA yasabye abasora bose kudategereza umunsi wa nyuma kuko byagaragaye ko bamwe bateranira ku rubuga rw’imisoro ku munota wa nyuma, bikaba byatera ibibazo bya tekinike cyangwa igihombo ku musora. Uwitonze yabibukije ko gutanga umusoro kare ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda ibyo byose. Ati: “Twifuza ko abasora bamenya inshingano zabo kare, bagatangira gutanga iyi avansi ku gihe. Iyo ubikoze kare, wirinda ibihano kandi ugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”

Avansi ya mbere y’umusoro ku nyungu isabwa ku bantu bose bakora ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa bibyara inyungu. Igomba gutangwa bitarenze tariki ya 30 Kamena 2025, hifashishijwe uburyo bwa e-Tax cyangwa binyuze ku mabanki yemerewe kwakira imisoro ya Leta. Utabikoze ku gihe, acibwa amande n’inyungu z’ubukererwe nk’uko biteganywa n’itegeko.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *