Itsinda ry’abadepite cumi n’umwe bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ritegerejwe i Kinshasa kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 30 Gicurasi mu uruzinduko rw’akazi ngo rugamije kugaragaza ko bashyigikiye iyubahirizwa ry’ubusugire bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uru ruzinduko rw’akazi bivugwa ko ruri mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye kandi bifuza imikiranire na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu gihe iki gihugu gifite ikibazo gikomeye cy’umutekano mu burasirazuba bwacyo.
Aba badepite bayobowe n’umudepite w’Umubiligi, Hilde Vautmans, Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi mu Nteko y’u Burayi na Afurika, bagamije kugaragaza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushyigikiye iyubahirizwa ry’ubusugire bwa DRC, nk’uko byatangajwe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi ku wa Mbere.

Uru ruzinduko ruje mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu burasirazuba bw’igihugu, aho imirwano ya hato na hato ikomeje hagati y’inyeshyamba za M23 n’Ingabo za Congo (FARDC) zifatanyije na Wazalendo.




