Abadepite batumijeho byihuse Gen. Salim Saleh

Abadepite ba za komisiyo z’ubukungu n’izindi nzego bireba muri Uganda, batumijeho Gen.  Caleb Akandwanaho uzwi nka Salim Saleh ku bw’imitungo yasizwe n’abanya-Aziya.

Gen. Akandwaho yagombaga kwitaba aba badepite kuwa 14 Kanama ariko ntiyabonetse, ingingo yatumye abadepite impamvu atitabiriye uku guhamagazwa.

Gen. Salim Saleh, murumuna wa Museveni uyoboye komite icunga imitungo yasizwe n’aba nyirayo ariko mu minsi ishize, yari yatangaje ko ashaka kwegura ndetse ngo nta cyitabira n’inama z’ubuyobozi bukuru.

Aba badepite bavuga ko bakeneye gusimbuza vuba Gen. Salim Saleh kuri uyu mwanya cyane ko yagaragaje ko asa n’utagishaka kuba kuri uyu mwanya.

Ministiri w’Imari, Matia Kasaijja wari witabye aba badepite yavuze ko atazi impamvu Gen. Salim Saleh ataje kandi ko nta n’ikibazo na kimwe cyerekeye uyu musirikare yasubiza.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Yabasezeranyije ko azavugana na Gen. Salim Saleh kugira ngo iki kibazo gikemuke nk’uko Eyalama dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *