Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana Imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’lgihugu (PAC), ku wa 7 Nyakanga 2025 ubwo bakiraga Minisiteri ya Siporo, mu bibazo byagarutsweho harimo kuba idatanga raporo ndetse nizo itanze ugasanga zituzuye.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta muri raporo yakoze yagaragaje ko raporo zitandukanye zigaragaza ko Minisiteri ya siporo yandikiye amashyirahamwe y’imikino iyasaba gutanga raporo mu gihe kitarenze iminsi 20 nyuma yo gushyira umukono ku bikorwa byatewe inkunga, ariko ntibyakorwa.
Ubugenzuzi bwagaragaje ko amashyirahamwe y’imikino atandatu yahawe agera kuri Frw miliyari 6.9, nyamara ntiyigera agaragaza uko yakoreshejwe ku buryo ubukererwe bwageze ku minsi 589.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, yabwiye abadepite ko kiriya kibazo giterwa n’uko ingengo y’imari bayihabwa ibyo bakabaye barayikoresheje byararangiye.
Yagize ati: “Aya mashyirahamwe y’imikino kugira ngo abashe gukora, tuboherereza amafaranga tukabasaba kudushyikiriza raporo. Ahanini biterwa n’uko ingengo y’imari tuyibaha igikorwa cyararangiye, cyangwa se tukayibaha bafite ibindi bikorwa byihutirwa bagiye gukora. Iyo bagiye kudushyikiriza raporo n’ibiziherekeza usanga bibatwara umwanya, kuko hari igihe mushobora kuyabaha agenewe umukino runaka hanyuma hakazamo undi mukino, bityo bikaba muri bimwe bitera kuba raporo itabonekera igihe.”
Mu bindi abadepite bagaragaje nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe, ni uko amafaranga agera kuri Frw miliyoni 990 yakoreshejwe atari afite inyandiko zigaragaza icyo yakoreshejwe (surppoting documents) zirimo amasezerano, inyandiko zo kugemura n’urutonde rwabitabirye mu bikorwa bitandukanye bya siporo.
Perezida wa PAC, Depite Muhakwa Valens, yanenze Minisiteri ya Siporo ko kuba ubukererwe bwarageze ku minsi 589 itaratanga raporo y’amafaranga angana kuriya atari “ikintu cyo kwishimira.”





