Kutagaragara kwa Element EleeeH mu gitaramo yari ateganyijwe gukorana na Sat B i Hannover mu Budage mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2025 byabyaye imvururu n’imirwano ikomeye.
Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko hari abantu bakomeretse, nubwo umubare wabo utahise umenyekana.
Abateguraga igitaramo batangajwe no kubona, amasaha abiri gusa mbere y’uko gitangira, ubutumwa bubamenyesha ko Element EleeeH atakije. Igihe igitaramo cyarangiraga atahageze, bamwe mu bafana bararakaye bikabije, bashaka gusagarira uwavangaga imiziki n’abagiteguye basaba gusubizwa amafaranga, bituma havuka imirwano yanatumye Polisi yinjira mu kibazo.
Umwe mu bateguye iki gitaramo yabwiye IGIHE ko bababajwe cyane n’ibyabaye, nubwo yumva agahinda k’abafana bishyuye amatike ntibabonye uwo bari bategereje. Yavuze ko bari bamaze no kugura amatike y’indege ya Element EleeeH, kandi ko yari yabasezeranyije kugera i Hannover ku manywa ya tariki 25 Ukuboza, ariko aza kubamenyesha ko atakije habura amasaha make.
Ku ruhande rwe, Element EleeeH yasabye imbabazi abakunzi be abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, asobanura ko yagize ikibazo cy’ibyangombwa by’inzira byatinze, kandi abasezeranya ko azabataramira mu gihe cya vuba.




