Mu gihe umukino wari ugiye gutangira ku isaha ya saa tatu z’ijoro ku isaha y’i Burayi (9:00PM CET) kuri sitade ya Real Madrid Santiago Bernabéu, habanje kubaho imvururu zikomeye hagati y’abafana b’ikipe ya Marseille n’inzego z’umutekano za Espagne.
Abafana benshi baturutse mu Bufaransa bari baje gushyigikira ikipe yabo, ariko imbere ya sitade habayeho ubushyamirane n’abapolisi ba Madrid. Ibi byatangiye nk’amagambo n’impaka ariko bidatinze bihinduka imirwano, bituma inzego z’umutekano zohereza abandi bapolisi benshi mu rwego rwo kugarura ituze.
Ubwo ubushyamirane bwari bugikomeje, abapolisi bakoreshaga uburyo butandukanye bwo gukumira imyigaragambyo, mu gihe bamwe mu bafana bo bari batangiye gucana umuriro mu mihanda no kurwanya abashinzwe umutekano.
Ibi bibaye mbere y’uko amakipe yombi; Real Madrid na Marseille ahura mu mukino ukomeye wari utegerejwe cyane. Ubuyobozi bw’umujyi wa Madrid bwavuze ko bufite impungenge z’umutekano ariko buhamya ko bwafashe ingamba zikomeye zo kurinda abafana bose no kwirinda ko imvururu zakongera kwaduka mu mukino uri kubera muri Bernabéu.
Nyuma y’izo mvururu, umukino waje kuba mu mahoro ndetse urangira Real Madrid yegukanye intsinzi y’ibitego 2-1.




