Umukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wahuzaga Bugesera FC na Rayon Sports, wahagaze utarangiye nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports.
Umukino w’amakipe yombi wahagaze ku munota wa 55 w’umukino, nyuma y’uko Bugesera FC yari imaze gutsinda igitego cya kabiri.
Ni igitego Bugesera FC yatsinze, nyuma yo guhabwa Penaliti itavugwaho rumwe.
Nyuma y’iyi penaliti abafana ba Rayon Sports bateje umutekano muke ku kibuga, mbere y’uko abakinnyi b’iyi kipe basohoka mu kibuga.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ikiza gukurikiraho nyuma y’uko uriya mukino uhagaritswe.





One Response
Erega Rayon sports idahari mu Rwanda nta mupira wakongera kubaho