Abakunzi ba Rayon Sports bari bajyanye ikipe yabo muri Tanzania bahagaritswe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo bari mu rugendo rwo gusubira mu Rwanda. Byabaye nyuma yo gusanga imodoka bari batwaye yarengeje ibiro byemewe.
Aba bafana bari bagendeye mu modoka ya kompanyi ya Ritco, bageze i Dar es Salaam ku wa Gatanu nijoro, aho ikipe yabo yakinaga umukino wo kwishyura wa CAF Confederation Cup ku wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025. Rayon Sports yatsinzwe na Singida Black Stars ibitego 2-1, ihita inasezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-1.
Nyuma y’umukino, abafana bahise bafata urugendo basubira mu Rwanda. Ariko mu ijoro rishyira ku wa Mbere bageze mu gace ka Singida, polisi yabahagaritse isuzuma imodoka, basanga ifite ibiro birenze. Bahise basohorwa mu modoka babwirwa ko kugira ngo bakomeze urugendo bagomba kubanza kwishyura amande angana n’ibihumbi 650 by’amashilingi, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 400.
Amakuru akomeza avuga ko na nyuma yaho bongera guhagarikwa, bongera kubwirwa ko imodoka ikirengeje ibiro, biba ngombwa ko bongera kwishyura andi mafaranga ibihumbi 500 by’amashilingi ya Tanzania kugira ngo bemererwe gukomeza.




