IMG_8575-860x636

Abafana bakomerekeje umusifuzi

Mu gihugu cya Tunisie, habaye imvururu mu mukino wa shampiyona ubwo umusifuzi wo ku ruhande, Marwan Saad yakomeretswaga n’abafana.

Ibi byabaye ku wa Gatatu, tariki ya 27 Kanama 2025, mu mukino wahuzaga CA Bizertin na Club Africain.

Uyu mukino wageze ku munota wa 48 uhita uhagarikwa, nyuma y’uko Firas Chaout wa Club Africain atsinze igitego, bikarakaza abafana bikekwa ko ari ab’ ikipe ya CA Bizertin. Bavugaga ko bamaze igihe banenga imisifurire, bityo uburakari bwabo bukisukira kuri Marwan Saad wari hafi yabo.

Nyuma y’uko umusifuzi akomerekejwe, umusifuzi wo hagati yahise afata icyemezo cyo guhagarika umukino burundu. Nyuma yaho, Komiseri w’umukino yakoze raporo y’ibyabaye ayishyikiriza inzego zirebwa n’umupira w’amaguru, zirimo Komisiyo y’Abasifuzi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Tunisie.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *