Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa barashinja abaforomo bahakorera kutabitaho bigatuma bamwe barambirwa bagakora ingendo ndende bajya kwivuriza ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, bakaba bifuza ko serivisi zihatangirwa zahinduka ntibazongere kurangaranwa.
Ikigo Nderabuzima cya Karwasa giherereye mu Murenge wa Cyuve, Akarere ka Musanze; abakigana bavuga ko nta serivisi nziza bahabonera hakiyongeraho no kuba kitazitiriye bibangamira abakigana.
“Iki Kigo Nderabuzima cyacu rwose cyaratuyobeye uhagera saa moya za mu gitondo ukahava sa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuko abaforomo ba hano ntabwo bakunze kwakirana abarwayi urugwiro. Usanga umurwayi aza akabura umwitaho agakurizamo kuremba, twibaza impamvu rero tutavurwa uko bikwiye nk’ahadi bikatuyobera,” uyu ni Mukamurigo Elizabeth wo mu Kagari Buruba.
Mugenzi we witwa Kazindutsi Jean Damascene we avuga ko kuri Karwasa hari abatishimira kujya kuhashaka serivisi kuko ngo batihutisha kwakira abarwayi.
Ati: “Kubera serivisi mbi itangirwa ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, twahiseno kujya dufata Moto cyanga se imodoka tukigira ku Bitaro Bikuru bya Ruhengeri, cyangwa se ku kigo nderabuzima cya Muhoza, kuko hano rwose ubona bitagenda neza.”
Yongeyeho ko hari bamwe mu babyeyi bahagera baje kubyara bakarinda babyarira mu busitani nta muganga ubagezeho ibyo ngo bikaba bituma abenshi bahagana baseta ibirenge nk’uko iyi nkuru dukesha Imvaho Nshya ivuga.
Yagize ati: “Nk’umubyeyi agera hano bakamurangarana ku buryo hari ubwo abyarira hanze nawe urabona ni ahantu hatari n’urupangu. Hari byinshi byo gukosorwa hano.”
Dusabimana Innocent, Umuyobozi wungirije w’Ikigo Nderabuzima cya Karwasa, yemera ko hari ubwo batanga serivisi abarwayi bita ko atari nziza ariko ngo biterwa n’uko bagifite icyuho mu baforomo muri rusange, kandi bakira abarwayi benshi.
Ati: “Kuba hari abavuga ko dutanga serivisi mbi bashobora kubiterwa n’uko abarwayi baba babaye benshi cyane, nko mu bana no muri gahunda yo gupima ababyeyi, ku buryo umubyeyi ashobora kuhagera mu gitondo akahava nka sasaba. Navuga ko nubwo yenda batindaga ubu ikibazo kirimo kugenda kibonerwa umuti kuko nk’abo mu Murenge wa Gacaca bivurizaga hano bazajya bajya ku Kigo Nderabuzima cya Gacaca.”
Yashimangiye ko hari serivisi zitaragira abakozi harimo iz’amaso n’amenyo. Na we kandi ashimangira ko kuba iri vuriro ritazitiye ari ikibazo kibangamiye abarigana.
Ati: “Rwose mudukorere ubuvugizi kuko aho dukorera hasa n’ahatagira umutekano kubera ko nta ruzitiro nko ku mubyeyi uje kubyara. Umutekano w’ikigo rwose ntiwizewe kuko hari inzira nyinshi, hari n’ubwo abashumba baza kuragiramo, ibi na byo biri mu bituma bavuga ko dutanga serivisi mbi.”
Ikigo Nderabuzima cya Karwasa cyafunguye imiryango mu mwaka wa 2007 gifite abaforomo 18, kigaha serivise zo kwivuza imiryango isaga 3000, aho bapima inda z’ababyeyi, gukingira abana no kubavura, kikagira materinite n’ibyumba abarwayi barwarimo.



