Abagandekazi babiri birukanwe ku butaka bw’u Rwanda

Abayobozi b’u Rwanda basubije iwabo Abagandekazi babiri bivugwa ko bashakaga akazi mu Rwanda bafatiwe mu burengerazuba mu cyumweru gishize.

Abo bagandekazi ni Birungi Monique w’imyaka 25 na Kansiime Lilian w’imyaka 26, bose bakomoka ahitwa Nyarutuntu, mu Karere ka Ntungamo. bUrubuga Softpower rwo muri Uganda dukesha iyi nkuru ruravuga ko bafatiwe ku Kibuye mu Rwanda ku itariki 14 Mata, bagafungirwa ku Karere ka Burera, mu majyaruguru y’u Rwanda.

Aba bombi ngo barekuwe kuri uyu wa 18 Mata, bagezwa ku Mupaka wa Katuna mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bafite inzandiko bahawe na serivisi zishinzwe ubutasi n’umutekano w’igihugu (NISS), zigaragaza ko ari abimukira batemewe.

Rumwe muri izi nyandiko rwagiraga ruti “ Menya ko uri umwimukira utemewe mu Rwanda nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 12 na 15 y’Itegeko 57/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ku kwinjira no gusohoka mu Rwanda,”

Umwe muri aba bakobwa amaze kugera iwabo yagize ati “ Natekereje ko kimwe n’abanyarwanda benshi baba kandi bakora muri Uganda, nshobora nanjye gukora mu Rwanda, ariko nishimiye ko narekuwe n’inzego z’umutekano z’u Rwanda nkasubira mu rugo.”

Izi akaba ari zimwe mu ngaruka zimaze igihe z’umubano utifashe neza hagati y’u Rwanda na Uganda kuva mu mpera za 2017, aho ibihugu byombi byakunze gushinjanya gushyigikira abarwanya uruhande rumwe cyangwa urundi, guteza umutekano mucye mu gihugu kimwe cyangwa ikindi ndetse n’ibikorwa by’ubutasi .

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *