InShot_20250528_172604275

Abagore 3 bashatse gufatira Jacky ku ngufu mu bwiherero

Usanase Shalon uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky yatangaje ko yigeze guhura n’akaga ubwo abagore batatu bashakaga kumufata ku ngufu mu bwiherero bw’akabari bari basohokeyemo.

Ibi yabitangaje mu kiganiro Popcorn Podcast gica kuri YouTube, aho yagarukaga ku buzima bwe bwite, imyitwarire yo ku mbuga nkoranyambaga, n’ibibazo yagiye ahura na byo mu buzima busanzwe.

Jacky yavuze ko ubwo yari yagiye mu bwiherero bw’akabari, abagore batatu bashatse kumufata ku ngufu maze aza gutabarwa n’icupa ry’inzoga yari yitwaje.

Yagize ati: “Abakobwa 3 nako ni abagore bashatse kumufata ku ngufu. Ariko nahise nihagararaho nkoresheje icupa ry’inzoga nari mfite. Njye iyo mpagurutse sinsiga inzoga yanjye.”

Uyu mukobwa yavuze ko atigeze agira ubwoba, ahubwo yahisemo kwirwanaho uko ashoboye, ashimangira ko icyamufashije kurokoka icyo gikorwa ari uko yari yitwaje icupa ry’inzoga.

Jacky yamenyekanye mu myidagaduro nyarwanda bitewe n’amagambo atavugwaho rumwe agenda atangaza ku mbuga nkoranyambaga, byanatumye afungwa iminsi mike mu minsi yashize.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *