Abagore beretse Joseph Kabila urwo bamwanga bambara ubusa mu muhanda, none yongeye guhabwa impanuro

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2015 nibwo imvururu zavutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikuruwe n’abatarashakaga ko Itegekonshinga rihindurwa, mu myigaragambyo yabaye n’abagore bashyizeho akabo bazenguruka umujyi bambara ubusa, none ngo mu gihe bigaragara ko Kabila afite inyota yo kuzarihindura yahawe impanuro.
Ubwo abagore bazengurukaga mu gace ka Kananga ko muri RDC bambaye ubusa, nibwo byatunguye benshi batari bazi ko Perezida Joseph Kabila yaba afite abamwanga urunuka kugera aho kwigaragambya bambaye ubusa, abagore bahenera camera z’abanyamakuru.
President Kabila looks on during signature ceremonies.
Bazenguruka imihanda yo mu mijyi itandukanye yo muri Congo bamagana umugambi wo guhindura Itegekinshinga, bavuga ko Perezida Kabila yaba abonye uburyo bwo kwiyamamaza kandi batakimukeneye.
Kuri ubu Umuryango nyafurika uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu (Association africaine de défense des droits de l’Homme, ASADHO) wahaye impanuro Joseph Kabila umusaba kurekura ubutegetsi.
New Picture (2)
Uyu muryango ukaba warabitangaje mu itangazo washyize hanze kuwa Mbere tariki ya 24 Kanama, utangaza ko hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko Kabila afite gahunda yo kuziyamamariza manda ya 3, by’umwihariko ko aramutse abikoze byaba binyuranyije n’ibiteganywa mu Itegekonshinga ry’igihugu abereye umuyobozi.
Igitangaje kandi ngo ni uko Joseph Kabila ngo akomeza kuruca akarumira ntagire icyo atangaza kuri iyi ngingo ikomeje guhangayikisha abatagira ingano haba mu baturage ayobora, ndetse no mu yindi miryango mpuzamahanga, nk’uko byatangajwe na BBC.
New Picture
Mu mwaka wa 2001 nibwo Joseph Kabila yicaye ku ntebe y’umukuru w’igihugu muri RDC, kuva yafata ubutegetsi yagiye ashinjwa n’abaturage be kutagira icyo akemura ku bibazo byari bibugarije by’intambara z’urudaca zibahoza ku nkeke, ahubwo ko ziyongereye.
Joseph Kabila ashinjwa n’urubyiruko kutagira icyo arumarira, ko ubushomeri bukomeje kuvuza ubuhuha mu gihugu, ibyo bibazo byose nibyo byari byateye abaturage guhaguruka bakigaragambya bamagana umugambi wo guhindura Itegekonshinga.
New Picture (1)
Ku wa 19 Mutarama 2015, nibwo imyigaragambyo yatangiriye i Kinshasa, igenda yaguka no mu yindi mijyi ari nabwo aba bagore bo muri Kananga bakoze ako gashya ko kuzenguruka bambara ubusa imbere ya Camera.
Iki gikorwa cyatekerejweho na benshi mu basesenguzi mu bya politiki, bibaza niba koko Perezida Kabila afite abamwanga urunuka kugera n’aho abagore bamwamagana bambaye ubusa.
REBA VIDEO:

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *