Abahoze mu ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD — FDD bakaza kurivamo nyuma y’aho Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza atangarije ko azategeka manda ya gatatu, ndetse bakagira n’ibindi birego byinshi barega iri shyaka, bishyize hamwe bashinga ishyaka rirwanya ubutegetsi.
Ishyaka aba bagabo n’abagore bashinze baryise PPD — Girijambo. Iri shyaka rigizwe ahanini n’inararibonye zahoze mu ishyaka CNDD — FDD kuva kera ndetse na bamwe mu barwanye intambara yo kubohoza u Burundi bafatanyije na Perezida Pierre Nkurunziza.
Urubuga rw’iri shyaka ruvuga abari muri iri shyaka bavuze ko gushinga iri shyaka rishya ngo ari uko barambiwe imitegekere y’iri shyaka ndetse n’ibyemezo bidaciye muri demokarasi byaranze iri shyaka nko gukoresha amakosa bamwe mu bayoboke bayo cyane cyane abiswe Imbonerakure bakangiza izina ry’ishyaka.
Iri shyaka rishya rivuga ukudahana no kutagirwa inama no kwica nkana amategeko y’igihugu, kutamenya gutandukanya ishyaka na leta , ubutabera butanoze, imikorere mibi y’abadepite na Sena aribyo byatumye bava burundu mu ishyaka CNDD — FDD bagashinga irirwanya ubu butegetsi buyobowe na Perezida Nkurunziza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
A lphonse Munyankindi / Bwiza.com



