20251006_095636

Abakinnyi babiri ba APR FC baravugwaho kuyigurisha muri Egiputa

Abakinnyi babiri b’ikipe ya APR FC, Mamadou Sy na Yussif Seidu Dauda baravugwaho imyitwarire idahwitse yatumye bakurwa ku rutonde rw’abakinnye umukino wo kwishyura wa CAF Champions League wabereye mu Misiri, aho ikipe y’Ingabo yahatsindiwe na Pyramids FC ibitego 3–0.

Amakuru avuga ko aba bakinnyi bombi barenze ku mabwiriza y’umwiherero (Camp) ku wa Gatandatu, umunsi umwe mbere y’umukino. Biravugwa ko basohotse inshuro ebyiri batabiherewe uburenganzira, ndetse bakajyanwa n’umuturage wo muri Egiputa ukoresha imodoka ifite ibirahuri bidatambutsa urumuri.

Ibyo byahise bitera amakenga umutoza mukuru Taleb, waketse ko haba hari amakuru cyangwa amasezerano bashobora kuba bari kugirana n’abanyamisiri mbere y’umukino. Amakuru avuga ko habayeho no gukekwaho ruswa cyangwa gushaka “kugurisha” ikipe, nubwo ibyo byose bitaratangirwa gihamya ku mugaragaro.

Nyuma y’iri kosa ry’imyitwarire, umutoza yahise afata icyemezo cyo kubakura ku rutonde rw’abari bukine na Pyramids FC, icyemezo cyahise gitangazwa mbere gato y’uko ikipe ihaguruka.

Bivugwa kandi ko aba bakinnyi banangiwe kwinjira mu modoka y’ikipe ubwo yari igiye ku kibuga, ndetse amakuru aturuka imbere muri APR FC avuga ko hashobora gufatwa icyemezo cyo kubirukana burundu mu minsi mike iri imbere.

Nubwo ubuyobozi bwa APR FC butaratangaza byinshi kuri iyi dosiye, bamwe mu bayikurikiranira hafi bavuga ko iki kibazo gishobora kuba ari kimwe mu byabaye intandaro y’umusaruro muke ikipe yagaragaje mu mikino ibiri yabahuje na Pyramids FC, aho yasezerewe ku giteranyo cy’ibitego 5–0.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza impamvu nyayo yatumye aba bakinnyi barenga ku mabwiriza, ariko abafana n’abasesenguzi barasaba ubuyobozi bwa APR FC gusuzuma neza ikibazo, bakamenya niba ari ukutubaha amategeko y’ikipe cyangwa koko haba harimo “ubugambanyi” nk’uko bivugwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *