Abaforomo n’Abaforomokazi kimwe n’abandi bose bakora mu kigo nderabuzima cya Rwampara barabogoza nyuma y’amezi bamaze badahembwa, bitewe n’uko amafaranga bagombaga guhembwa ubuyobozi bw’ikigo bwayakoresheje mu nyungu zabwo bwite.
Abakozi mu kigo nderabuzima cya Rwampara giherereye mu Kagari ka Rwampara, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, bamaze amezi abiri (2) badahembwa, bakavuga ko ibyo bifite ingaruka zikomeye ku mibereho yabo, kandi ngo bikomeje bityo byanagira ingaruka ku bahivuriza.
Ikigo nderabuzima cya Rwampara kimaze kugira umubare munini w’abacyivurizamo, ndetse iyo ukigezemo usanga abaforomo n’abaforomo kazi bagikoramo, bahugiye ku kwita, ku barwayi babagana.
Urebeye inyuma, abo bakozi ntacyo babaye, ariko inkuru mpamo uhabwa n’abakozi b’iki kigo, ni uko bamaze amezi agera kuri 2, batazi icyitwa umushahara, bemererwa n’icyo kigo mu masezerano bafitanye na cyo.
Uhereye ku muyobozi w’abo bakozi, Mbonabucya Mussa Claver, kugeza ku mukozi muto, ntawe utinyuka kuvugana n’Itangazamakuru kuri iki kibazo mu ruhame, ndetse bagaragara nk’abashaka kwirengagiza ko iki kibazo kiriho, atari uko bishimye, ahubwo ari ugutinya inzego z’ubuyobozi bubakuriye, kuko iki kigo kigendera ku mahame y’idini ya Islam, Uretse kuvugana n’Itangazamakuru, Ubuyobozi bw’ikigo ntibwemera ifatwa ry’amashusho yacyo n’abakozi bacyo, ariko umukozi, utemeye ko amazina ye atangazwa, mu ijwi ryahinduwe atangaza ko, kugeza ubu abakozi babayeho nabi, gusa ngo barihangana bagatanga servisi uko bashoboye.
Aba bakozi babarizwa mu bakozi b’Akarere ka Nyarugenge, ariko ibiro by’ako karere bishinzwe ubuzima bitangaza ko hashize igihe kinini amafaranga y’ukwezi kwa 12 umwaka ushize, yoherejwe imbumbe, ndetse ngo n’ay’uku kwezi kwa 1 yamaze koherezwa, nk’uko byemezwa na Gaston Munyabugingo, ushinzwe Itangazamakuru.
Ubuyobozi bw’iki kigo bwanze kuvugana n’Itangazamakuru kuri iki kibazo nk’uko iyi nkuru ya Radio 10 ikomeza ivuga, ariko amakuru yizewe atangwa n’undi mukozi w’Akarere ka Nyarugenge, ishami ry’ubuzima, yemeza ko aya mafaranga, cyane cyane ay’ukwezi kwa 12 mu mwaka ushize wa 2015 yatanzwe ku gihe, ariko agakoreshwa n’ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima cya Rwampara mu nyungu zabwo bwite aho guhemba abakozi, ingaruka zikaba zirimo kugaragara ku bakozi bato gusa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



