Mu gihe irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cya 2025 rikomeje kubera muri Maroc, hamenyekanye ko abakozi b’Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe iperereza (FBI) bari mu bitabiriye umukino wahuje ikipe y’igihugu ya Algeria n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RD Congo).
Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri kuri Stade Prince Moulay Hassan i Rabat, wari wuzuye abafana benshi. Algeria yaje kuwutsinda igitego 1-0 cyabonetse mu minota y’inyongera, gitsinzwe na Adil Boulbina, bituma isezerera RD Congo ikatisha itike ya ¼ cy’irangiza.
Amakuru yaje kumenyekana nyuma y’uyu mukino agaragaza ko mu bashinzwe umutekano bari bawukikije harimo abakozi ba FBI, bari muri Maroc mu ruzinduko rugamije kwiga no gusuzuma uko iki gihugu gicunga umutekano w’ibikorwa bikomeye by’imikino.
Aba bakozi bageze muri Maroc hagati ya tariki ya 4 na 6 Mutarama 2026, bayobowe na Douglas Olsan, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu ishami ryihutirwa, afatanyije na Kevin Kowalski, Umuyobozi wungirije w’itsinda rishinzwe ubutabazi bwihuse.
Nk’uko byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri Maroc, aba bakozi ba FBI basuye ahaberaga imikino itandukanye ya CAN 2025, barimo n’uwo Maroc yatsinzemo Tanzania, bagamije kwiga uko inzego z’umutekano z’iki gihugu zikora igenzura ry’umutekano, imikoreshereze y’ikoranabuhanga rigezweho ririmo drones n’amakamera afite ubushobozi bwo kureba kure, ndetse n’uko inzego zitandukanye zivugana zifashishije ibyumba biyobora ibikorwa by’umutekano.
Banasuye Ikigo cy’Ubufatanye mu Mutekano wa Afurika, gihuza inyungu z’umutekano za Maroc n’izamwe mu marushanwa ya CAN 2025.
Uru ruzinduko rwa FBI ruri mu rwego rwo kwitegura Igikombe cy’Isi cya 2026, kizakirwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique. Amerika igaragaza ko ishaka kwigira ku bunararibonye bwa Maroc mu gucunga umutekano w’imikino ihuza abantu benshi.
Mu itangazo ryasohotse, byagaragajwe ko uru ruzinduko rugamije “gusuzuma no kwiga impamvu zatumye Maroc igaragaza ubuhanga n’intsinzi mu gucunga umutekano w’ibikorwa bikomeye by’imikino.”
Algeria izahura na Nigeria muri ¼ cy’irangiza, umukino uteganyijwe kubera i Marrakech, mu gihe Algeria ikomeje kwitwara neza itaratsindwa igitego na kimwe muri iri rushanwa.



