Ku munsi wa 6 w’urubanza rwa Neretse fabien rubera mu Bubiligi, humviswe umuhungu n’umukobwa ba nyakwigendera Mpendwanzi Joseph. Urupfu rwe barushinja Neretse nubwo bahuje ubwoko, ngo kuko ari we wagiye kumukura mu bwihisho yari amazemo iminsi 41.
Mpendwanzi Joseph yari muntu ki ?
Umukobwa we amuvuga amateka, agira ati, « data Mpendwanzi Joseph bamwishe afite imyaka 57. Yari umuganga (assistant medical), yayoboye ibitaro bya Nyanza, Rwamagana, Bushenge, ayobora n’ivuriro rya Blarirwa. Yaje gufungwa afungurwa ataburanye. Mu byo yaziraga harimo umugambi wapfubye wo guhirika ubutegetsi, warimo incuti ye Clonel Kanyarengwe Alexis na mubyara we Kagenzi.
Kugirango agire aho ajya yagombaga gusaba uruhushya kwa Burugumesitiri.nyuma yaje kuva mu kazi, yibera umuhinzi mworozi, abasha kutwishyurira amashuri turi abana icyenda, undi yari yararangije. Yakoraga ishwagara bimuteza imbere, abantu bamugirira ishyari. Yafunzwe incuro zigera kuri eshanu. Amashyaka aje, papa yagiye muri MDR, kuva ubwo atangira gufatwa nk’icyitso cya FPR Inkotanyi, kubera ubucuti yahoranye n’uwayiyoboraga Kanyarengwe ».
Ihigwa, ubwihisho n’iyicwa rya Mpendwanzi
Uyu mukobwa wa Mpendwanzi umaze kugira imyaka 48, agira ati, « Tariki ya 8 Gicurasi, nari nabyaye, bambwira ko abasirikare baje iwacu gufata Papa. Hari ku cyumweru isoko rya Muvumba ryaremye, papa arabacika ».
Musaza we w’imyaka 50 wabyiboneye akamwunganira agira ati, « isaa cyenda z’amanywa, haje jeep ya gisirikare, izana na Burugumesitiri Bigirimana Jean Sauveur wa Ndusu, na Superefe Nzanana wa Busengo. Bavugaga ko papa yohereza abana mu nkotanyi, bamwitaga inyenzi nkuru.Yarabacitse, bamuhigira mu rutoki baramubura, we abihisha kuri Nyabarongo, bucya ahungira ku Ndiza, muri komini Nyakabanda i Gitarama.
Agakomeza, « Tariki ya 19 Kamena, Neretse araza, aho dutuye twitegeye Ndiza, mbona abantu biruka ku gasozi, mu minota itanu mbona baramuzanye, bamwambutsa ikiraro kitiriwe Kanyarengwe mucuti we, bamushyira mu modoka ya Neretse ».
Aha avuga ko hari undi murumuna we (yita umunyabwenge nawe kandi utegerejwe kuzatanga ubuhamya), wabirebaga neza yihishe mu gihuru hafi ya Nyabarongo.
Ikiniga…….. « bamutesheje agaciro mu ruhame, bageze mu isoko baramushinyagurira, bamwe bamupfura ubwanwa, abandi bamucira mu kanwa mu maso ya nyina umubyara.
Abantu aho ngeze baba bambaza impamvu nza gushinja umuhutu mwene wacu, ngo nabaye umukozi wa FPR. N’ubu hari aho mperutse kujya gushyingura bandyanirana inzara ngo dore wa wundi ukorana na FPR. Mu by’ukuri nta kindi usibye agahinda k’urupfu data yapfuye ».
Me Flamme wunganira uregwa, abaza impamvu abantu bagiriraga ishyari Mpendwanzi, umuhungu ati, « na Burugumesitiri yahombeje koperative bafunga Papa, yishyura amafaranga yose yaregwaga kandi nyuma aratsinda ariko ntiyayasubizwa.
Iby’uru rupfu kandi bivugwa na Hakizimana Jean de Dieu, wabaye umwarimu muri ACEDI Mataba, kuva 1992-1994-2008 ; uvuga ko Neretse yari mu bavuga rikijyana.
Ubwo Umucamanza Sophie Leclerq yamubazaga niba yarababonye bica, Hakizimana agira ati, « Nari ntuye Tandagura, muri bilometero bibiri uvuye Mataba, nakoraga ntaha. Sinigeze njyana nabo, ariko abantu barishwe, hari n’uwo nabonye bashoreye witwa Mpendwanzi. Nari mu centre ya Mataba, mbona imodoka itwawe na Neretse, inyuma harimo Mpendwanzi aboshye amaboko, Nereste yicayemo imbere na Munyemana. Mpagera ni ibyo nabonye, Neretse yavuye mu modoka abwira abantu ko Icyitso bagifashe, abantu batangira kumushinyagurira, bamupfura ubwanwa, ndetse bamucira mu kanwa. Nyuma Neretse asubira mu modoka na Munyemana, bagana muri Nyarutozu kuri kaburimbo, mu gutaha hazamo Naretse na Munyemana, Mpendwanzi ntiyagarutsemo ».
Inama itegura, urusaku rw’amasasu y’integuza
Uyu mutangabuhamya avuga ko intandaro ya byose ari inama yabereye ku kibuga cy’amashuri abanza.
Iyo nama ngo yari iyobowe na Perefe Basile wa Ruhengeri, abandi bari abayobozi kandi kuyitabira byari itegeko, na Neretse yarimo, ku murongo w’abayobozi imbere, aho bari bicaye bakoresha inama. Icyo gihe ngo Perefe avuga ko abona ibihuru bisigara, ngo indege niza gufotora biragenda bite.
Maze ati, « Niwo munsi isasu ryaturikiye Mataba. Neretse nta jambo yafashe, nabonye ahaguruka, ageze hafi ya clinique duhita twumva urusaku rw’amasasu, turikanga turiruka, na nyina ariruka aravunika. Agarutse, ati, « twari turi kubumvisha uko bimeze, no kubateguza ngo mutazumva urusaku rw’imbunda mukikanga ».
Neretse yavugaga ko insoresore ze zizarinda abaturage. Ibyo yabivuze nyuma y’urusaku rw’amasasu, ngo abahungu be bazaba baturinze.
Naho Perefe yashakaga kuvuga ko abaturage ntacyo bakoze, hari abantu bagombaga kwicwa batishwe. Amasasu yavuze yari integuza.
Abajijwe igihe abiciwe Mataba batangiriye kwicwa, ati « byari kunshobokera iyo menya ko igihe nk’iki kizaba. Ubu sinamenya amatariki ».
Abahagarariye inyungu z’abarokotse (Parties Civiles) babaza umutangabuhamya bati, « Icyitso bivuga iki ? Neretse yashakaga kuvuga iki ? »
Nawe ati, « Mu Rwanda, gusobanura icyitso bisaba gusubira inyuma. Mu 1994 FPR itera, mu gihugu hose hafashwe abantu barafungwa bazira ubwoko, nk’abashyigikiye FPR. Mu nzego zose barafunzwe ».
Anasobanura ko ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze kugera ku Rushashi hafi ya Mataba, ko iyo nama yari iyo kuzitegura.
Ku rupfu rwa Mpendwanzi, uregwa avuga ko yubahirije icyo abasirikare bamusabye, akamutwara akanyura Gakenke, amuzamukana Buranga amushyikiriza abasirikare mu Kivuruga, asubira Mataba. Neretse avuga ko Mpendwanzi yaba yarajyanwe gufungirwa kuri Komini Gatonde nayo ya Ruhengeri, ari naho ashobora kuba yaraguye.
Karegeya Jean Baptiste, i Buruseli mu Bubiligi
Kubwa PAXPRESS/RCN na Bwiza.com




2 Responses
Abana ba Mpendwanzi Joseph barashinja urupfu rwa se « mwenewabo » Neretse
Ni ko byagenze rwose pe, ntacyo kwireguza NERETSE afite, niwe watwitse kariya gace. Icyubahiro yari ahafite iyo abuza abaturage kwicana byari kubahirizwa. Bamufataga nk’umwami hariya.
Abana ba Mpendwanzi Joseph barashinja urupfu rwa se « mwenewabo » Neretse
Ni ko byagenze rwose pe, ntacyo kwireguza NERETSE afite, niwe watwitse kariya gace. Icyubahiro yari ahafite iyo abuza abaturage kwicana byari kubahirizwa. Bamufataga nk’umwami hariya.