Nyuma y’ igihe kirekire mu karere ka Gicumbi kari mu ntara y’ Amajyaruguru hagaragara ikibazo cy’ imirire mibi kandi aka karere kaza mu turere twa mbere mu gihugu mu dufite umukamo mwinshi , ubu ubuyobozi bwafashe umwanzuro w’ uko abana bagiye gushishikarizwa kujya bagenda banywera amata mu nzira aho kuyageza aho bayagemura dore ko akenshi ababyeyi babo bayabaha ngo bayagemure kandi batazi uko asa.

Mu kiganiro n’ abaturage b’ umurenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kane, Gatabazi Jean Marie Vianney,intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, imbere y’ abayobozi batandukanye ndetse n’ abaturage, yavuze ko hagomba gufatwa ingamba zikaze zirimo no guishishikariza abana mu mashuri kujya banywera amata mu nzira mu gihe bayagemuye .
Gatabazi yanavuze ko ababyeyi bima amata abana babo ahubwo bakayagemura yose uko yakabaye bikaba ari na byo bikomeje kuba izingiro ry’ ikibazo cy’ indwara z’ imirire mibi zirimo na Bwaki, gikomeje kuba ingorabahizi mu karere ka Gicumbi.
Gatabazi n’ imvugo isa n’ irimo akababaro yagize ati:” Namwe nimumbwire ukuntu umwana ugemura amata mu gitondo mbere yo kujya ku ishuri ashobora kugenda atazi amata agemuye uko asa? Umwana ni we uzindukira mu rume yahira akagira ubuhe ariko akamara imyaka myinshi atazi amata y’ inka boroye. Ni akahe karere gafite umukamo mwinshi mu gihugu? Si aka Gicumbi ntigakurikira aka Nyagatare?”
Gatabazi yanasabye n’ izindi nzego zose gufatira hamwe ingamba abana bagashishikarizwa kujya bagenda banywera amata mu nzira kugeza aho bayagemuye kugira ngo ikibazo cy’ indwara z’ imirire mibi kigabanyuke cyangwa kinarangire burundu mu karere ka Gicumbi.
Yanavuze ko umubyeyi wese uzibeshya agakubita umwana kuko yanyoye amata akayanywera mu nzira inzego zose bireba zizamufatira ibyemezo.

Bamwe mu bayeyi bagiye batungwa agatoki na bo biyemeje ko bagiye kwikubita agashyi kugira ngo iki kibazo cy’ imirire mibi mu karere ka Gicumbi kiranduke.
Akarere ka Gicumbi ni aka mbere mu gihugu mu kugira inka nyinshi z’ inzungu kakanaba aka kabiri mu mukamo mwinshi gakurikiye aka Nyagatare dore ko kohereza I Kigali litiro zirenga ibihumbi mirongo itandatu z’ amata buri munsi ariko kandi ni n’ akarere kaza muri tune twa mbere mu kugira abana benshi bazahajwe n’ indwara ziterwa n’ imirire mibi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
MASABO Juvénal/Bwiza.com



