Abantu 10 banze nkana kumenyekanisha imitungo yabo (yavuguruwe)

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi atangaza ko hari abantu 10 mu basaga ibihumbi 12 banze kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi.

Murekezi yasabye ko aba bantu bakurikiranwa n’ubushinjacyaha kuko banze kubahiriza ibyo amategeko abasaba.

Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 byari byitezwe ko abantu 12, 237 bazamenyekanisha imitungo yabo ariko 10 kugeza ubu ntibarakora iki gikorwa.

Murekezi ati “ Abantu 10 batangiye gukurikiranwa n’amategeko kugira ngo babazwe impamvu batujuje impapuro zerekana imitungo yabo. Umwaka ushize wa 2018/2019 twabonye gusa abantu 10 batabikoze ku bantu ibihumbi 12237 bagombaga kumenyekanisha imitungo yabo ku rwego rw’Umuvunyi”.

Murekezi ku rundi ruhande ntiyashatse kuvuga amazina yabo.

Aganira na KT Press, Murekezi yavuze ko abasabwa kumenyekanisha imitungo yabo buri mwaka kuri urwo rwego ari abayobozi bose mu gihugu mu nzego za gisivile n’inzego za gisirikare, mu bacamanza, mu nzego nkuru n’inzego z’ibanze no mu bandi bakozi bafite aho bahurira no gucunga umutungo w’igihugu

Umuvunyi yakomeje avuga ko mu Rwanda, igipimo cyo kumurika imitungo mu rwego rw’umuvunyi kiri ku ntera ishimishije n’ubwo bake batabikora badakwiye kubyitwaza ngo ubutabera bubarebere.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *