Abantu bagera kuri 200 bari ku rutonde rw’abari kwigwaho ngo bashyirwe mu ntwali

Abantu bagera kuri 200 nibo bari kwigwaho n’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Impeta n’Imidari by’Ishimwe (CHENO) kugirango bazashyirwe mu byiciro by’Intwali z’u Rwanda.
Uru rwego ruravuga ko urutonde ruriho abantu 200 yaruhawe n’abaturage batandukanye bagendeye ku bikorwa byagaragaje ubutwari bwabo, bamwe muri bo bakaba barapfuye ariko hakaba n’abakiriho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CHENO, Deo Nkusi, yavuze ko muri abo 200 bari kwigwaho bamwe barangije gutoranywa abandi bakaba bagikorwaho iperereza nk’uko The New Times dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Yagize ati: “Dufite abantu bagera kuri 200 turi gukoraho iperereza ngo turebe niba bujuje ibisabwa kugirango umuntu abe intwari. Kuri bamwe byararangiye, hakaba hasigaye kujyana amazina yabo ku nzego zibishinzwe kugirango bemezwe.Ariko ku baba bagifite abantu bumva bafite indangagaciro z’ubutwari, batuzanira amazina yabo tukabigaho”.
Ubusanzwe u Rwanda rufite ibyiciro bitatu by’intwari, icya mbere kikaba kirimo abitwa Imanzi kirimo intwari nka Maj Gen Fred Gisa Rwigema, n’undi wiswe Umusirikari utazwi, akaba ahagarariye abandi bose baguye ku rugamba rwo kubohora igihugu.
Icyiciro cya kabiri ni itwari z’Imena, kikaba kirimo Niyitegeka Felicite, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel, Umwami Mutara wa III Rudahigwa n’Abana b’i Nyange.
Icyiciro cya gatatu ni Intwari z’Ingenzi, zigizwe n’intwari zose zikiriho zirimo n’abanyeshuri b’i Nyange bakiriho, aha hakaziyongeramo na bamwe mu bamaze kwigwaho bagasanga koko ari Intarli zikiriho.
Zimwe mu ndangagaciro zigenderwaho kugirango umuntu agirwe intwari harimo: Kuba ugirwa intwari yaragaragaje kutagira ubwoba ashyigikira ibikorwa byiza, kuba yaragaragaje kurwanya no kugaragaza ikibi, gukunda igihugu ahanaranira ubwiyunge mu bagituye.
Intwari kandi igomba kuba yakwemera kubura ubuzima abigirira inyungu z’abandi. CHENO kandi itangaza ko kugirango umuntu agirwe intwari ari uko ibikorwa bye bishimwa n’abantu benshi.
Tubibutse ko kuri uyu wa 01 gashyantare u Rwanda rwizihije Umunsi w’Intwari wizihizwa buri mwaka, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti: “Duharanire ubutwari, Twubaka ejo hazaza.”
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Seleman Hakizimana/Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *