Abanya-Libya barashinja Nigeria gutandaraza imbere y’Amavubi

Abanya-Libya barashinja ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Super Eagles kwitsindisha ubwo yakinaga n’ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’; bigatuma babura itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc.

Mu Cyumweru gishize ni bwo Amavubi yatsinze Super Eagles ibitego 2-1, mu mukino wa nyuma wo mu tsinda D w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika.

Ni umukino wabaga mu gihe hari n’undi wo muri iri tsinda wahuzaga Libya na Bénin.

Usibye Super Eagles yari yizeye itike, amakipe ya Bénin, u Rwanda na Libya yose yageze ku mukino wa nyuma wo mu tsinda bigishoboka.

Libya yaherukaga gutsindira Amavubi kuri Stade Amahoro igitego 1-0 kugira ngo ibone itike yagombaga gutsinda Bénin yari yayisuye, gusa na none ikabifashwamo na Nigeria yagombaga kuyitsindira Amavubi cyangwa se bakaba bagwa miswi.

Kuri Bénin yo yasabwaga byonyine kunganya na Libya (ni na byo yakoze), mu gihe Amavubi yagombaga gutsinda Nigeria ariko na yo agafashwa na Libya yagombaga gutsinda Bénin yari yayisuye.

Nyuma y’uko Mutsinzi Ange Jimmy na Nshuti Innocent bafashije Amavubi gutsindira Super Eagles imbere y’abafana bayo ibitego 2-1, yo na Libya babuze itike birangira Nigeria na Bénin ari zo zibonye itike yo kwerekeza muri Maroc.

Nyuma y’intsinzi y’Amavubi abanya-Libya bikomye cyane Nigeria bayishinja kwitsindisha kugira ngo ibavutse itike ya CAN bijyanye n’uko n’iyo bari gutsinda Libya ntacyo byari kubamarira.

Ni ibirego byazamuwe bwa mbere na Jamal Al-Wakhi wahoze ari umunyezamu w’ikipe y’Igihugu ya Libya, mbere yo guhabwa umugisha n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu birangajwe imbere n’icyitwa Libya Akhbar.

Al-Wakhi yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati: “Turi kugirwaho ingaruka n’ibyavuye muri uyu mukino [wa Nigeria n’u Rwanda] watumye tubura itike y’Igikombe cya Afurika. Nigeria yihimuye kuri Libya ibona amanota atatu. Yatsinze urubanza muri CAF, iha u Rwanda amanota hanyuma inaciririkisha umupira wa Libya.”

Abanya-Libya ntibarakurayo amaso

Kimwe mu byakoze kuri Libya yasoje ku mwanya wa nyuma mu tsinda D n’amanota atanu, harimo mpaga iki gihugu cyatewe na CAF nyuma yo gukorera ikipe y’Igihugu ya Nigeria ibikorwa bya kinyamaswa.

Icyakora nyuma y’iyi mpaga abanya-Libya ntibarakurayo amaso kuko bahise batanga ikirego mu rukiko rwo mu Busuwisi ruca imanza za siporo (TASS).

Abanya-Libya kuri ubu biteze ko ruriya rukiko ruzatesha agaciro umwanzuro wa mpaga CAF yabateye; ibyatumye amahirwe yabo yo kujya muri Maroc yiyongera.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *