Polisi y’Igihugu yatangaje ko mu mezi 12 ashize hari abanyamahanga 64 birukanwe ku butaka bw’u Rwanda basubizwa mu bihugu byabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, abandi 240 bashyikirizwa ubutabera.
Polisi yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 19 Kanama, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwayo rwa X.
Yasubizaga abanyamakuru Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’ na Mutabaruka Angelbert ba Radio & TV1 baheruka gusaba inzego z’umutekano na RIB kugira icyo bakora ku banyamahanga bamaze igihe bakorera ibikorwa by’urugomo hirya no hino mu gihugu.
Aba banyamahanga barimo abanya-Sudani y’Epfo, abanya-Tchad n’abanya-Gabon bashinjwa kuba bakunze gutega abantu bakabakubita, mu gihe abandi barya muri za resitora ntibishyure, mu gihe hari n’abatega abamotari aho kubishyura bakabakubita.
Polisi ivuga ko ikibazo cya bariya banyamahanga inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.
Yakomeje igira iti: “Mu mezi 12 ashize, abacyekwa 240 bashyikirijwe inzego z’ubutabera bacyekwaho ibyaha bitandukanye birimo gukubita no gukomeretsa ndetse n‘ubujura, na ho 64 basubijwe mu bihugu baturukamo.”
Polisi y’Igihugu yashimangiye ko “nta muntu numwe uri hejuru y’amategeko mu Rwanda, kandi abakora urugomo kimwe n’ibindi byaha barakurikiranwa nta vangura.”
Yunzemo ko inzego bireba zizakomeza gukorana n’abayobozi bo muri Ambasade zihagarariye ibihugu bya bariya bantu mu Rwanda, mu rwego rwo kubakangurira kubahiriza amategeko.




