Abanyamakuru bari bakunzwe cyane kuri Radio/TV10 bamaze kwirukanwa n’ubuyobozi bw’iki gitangazamakuru, aho bivugwa ko bashinjwa gukorera mu kwaha kwa David Bayingana na Jado Castar bahoze bakorera iki gitangazamakuru na bo bakahava birukanwe.
Mu banyamakuru bivugwa ko birukanwe harimo Jean Luc Imfurayacu, Benjamin Hegenimana wamenyekanye nka Gicumbi, Fuadi Uwihanganye ndetse na Gakwavu.
Ubuyobozi bwa Radio/TV10 bwashimangiye iyirukanwa ry’aba banyamakuru mu itangazo bwashyize hanze rifite umutwe ugira uti” AMARASO MASHYA”. Itangazo rikomeza rivuga ko guhera kuwa 09 Kamena 2020, abanyamakuru bashya ari bo Sam Karenzi warusanzwe ari umunyamabanga wa Bugesera FC, Eric Nsabimana na Mucyo Antha usanzwe kuri iki gitangazamakuru ari bo bagiye kujya bakora mu biganiro by’imikino.

Ikipe nshya y’abanyamakuru igizwe na Sam Karenzi,Eric Nsabimana na Mucyo Antha
Fuadi Uwiringiyimana na we ku rukuta rwe rwa Twitter, yabwiye abakunzi be ko we na bagenzi be bamaze kuva kuri Radio/TV10, ashimira ubuyobozi ndetse anararika abafana be ko ‘Premier League’ bazayisangirira ahandi. Yagize ati”Mu myaka itari mike kuri Radio/TV10, ubu ni ugukomereza ahandi. Mfashe umwanya muto ngo nshimire Radio/TV10 n’abayobozi bayo, mwarakoze cyane. Premier League turayikorera ahandi igarutse.”
Abakunzi b’aba banyamakuru bakomeje kubereka urukundo bababaza aho bagiye ngo bajye bakomeza kubakurikira ndetse abandi bagirira impuhwe Radio/TV10 bavuga ko igiye kumera nka Rayon Sports.
Uwitwa Richard yagize ati” Kuba mwahisemo kuhavira rimwe ndabishimye, ikipe yanyu ni nk’imwe yo muri Last Ship (filimi). Radio/TV10 ihombye abagabo b’ijigo mu gisata cy’inkino.” Naho uwitwa Aphro ati” Yooo na yo ibaye nka Gikundiro”
Biravugwa ko mbere y’uko aba banyamakuru birukanwa byeruye, bari barasabye ubuyobozi bwa Radio/TV10 iminsi 15 yo gukomeza gukora badahembwa, ikaba ari yo mpamvu bari bacyumvikana kuri iki gitangazamakuru nyamara umwanzuro wo gutandukana umaze iminsi.

20 Responses
Abanyamakuru 4 bari bakunzwe cyane kuri Radio/TV10 birukanwe
Mukomere basore. Ubushibozi bwanyu si ubwo gukorera TV 10 gusa. Muzize ya virus yitwa munyangire. Inuma bayirukanye ku kidasesa cy’amasaka, iraguruka igwa mu murima w’amashaza maze iriyamira iti “ Kwisanga kuraguma” Namwe mugiye kujya aharuta aho mwari muri ndetse mushinge n’iyanyu.

Aba bagabo nabemeraga!ndabifuriza guhita mu
bona Indi mirimo.

Igisiga cy’urwara rurerure kitoboye inda. Kwirukana aba bagabo bisa nabyo. Bagabo dukunda iyimijwe n’ikaramu ntiramburura. Uwabambura impamyabumenyi niwe waba abahemukiye naho uwabirukanye yagirango abandi babone akazi ndetse indi radio nayo ibone abakozi bashoboye nkamwe. Ejo muzaduha megahertz na FM tubakurikire

Mwabasoremwe mbabwize ukuri aho muzajya gukorera niho tuzatega amatwi naho radio 10 yo irihombeje itabizi

Erega n’ubundi byapfuye kare Tele10 ifatanya na Rayon mu gushinga Television. nawe se hari igitangazamakuru gifana equipe koko? RTV10 igiye nka Gasenyi pe! mbatuye indirimbo ngo ‘irarimbutse’.

tuzakomeza kubumvira aho mugiye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko turabakunda cyane naho TV10,iribeshye cyane uwabagambaniye yashtseko ihirima irabeho hehe nokongera kuyumva turikumwe basdore bacu

Yewe radio10 murabeho kubyerekeye imikino abo bagabo mwazanye nabanenze mukiganiro batangiriyeho le9-5ahobibasiye umuntu umwe kuva batangiye kugeza basoje ntanumwe ujya umurundi ruhande abo si abanyamwuga

Mbifurije amahigwe ahandi kandi ndabakunda cyane

Radio na tv10 kundunduro uyu muyobozi yokuye amata kumunwa ndabona batera ikirenge mucya Rayon kbsa