Burigade ya 2 y’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) zirwanira mu kirere ikorera muri Romania iritegura kwinjira muri Ukraine mu gihe u Burusiya bwagaba igitero ku butaka bw’igihugu kigize umuryango NATO.
Nk’uko byatangajwe na CBC News, Colonel Edwin Matthaidess uyobora iyi burigade, yatangaje ko bari gukurikiranira hafi imyitwarire y’ingabo z’u Burusiya, kandi bari mu myitozo yabafasha guhangana n’icyaba cyose.
Iki kinyamakuru cyagize kiti: “Abakomanda babwiye CBS News kenshi ko biteguye kurwana no mu ijoro, mu gihe barinda ubutaka bwa NATO. Mu gihe imirwano yafata intera, NATO ikagabwaho igitero, biteguye cyane kwinjira muri Ukraine.”
Ngo kuva u Burusiya bwatangira kugaba ibitero muri Ukraine muri Gashyantare, USA imaze kohereza muri iki gice ingabo 4700 zikorera muri diviziyo kabuhariwe y’101.
USA ikomeje kwitegura kwinjira muri iyi ntambara, bibaye ngombwa, mu gihe u Burusiya bukomeje kuyiburira hamwe n’ibindi bihugu bigize NATO, busobanura ko intwaro bikomeje guha Ukraine zatuma byisanga mu mirwano yeruye n’ingabo zabwo.

