Leta ya Kenya yatangaje ko igiye gukora iperereza ryihariye ku bantu bose bakomoka mu Rwanda, u Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse n’abo mu muryango wa Wagisu wo muri Uganda, batuye mu karere ka West Pokot.
Ibi bije nyuma y’uko abantu 13 bafatiwe muri Bendera bakekwaho ibikorwa bikomeye birimo kurya imirambo no gucuruza ibice by’imibiri y’umuntu.
Umuyobozi wa West Pokot, Khalif Abdullahi yavuze ko hari abakekwa bamaze no kwemera icyaha, bakaba bari batuye ahantu hatemewe ku butaka bwagenewe umuhanda. Yatangaje ko aho hantu hagiye gusenywa, ndetse n’aba bantu bagasuzumwa mu buryo bwimbitse.
Abategetsi ba Kenya bavuze ko ubwo bufatanyabikorwa mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) budakuraho inshingano zo kurinda umutekano w’igihugu, bityo hafashwe icyemezo cyo gukora isuzuma, ni ukuvuga kugenzura mu buryo burambuye abo baturage bose.
Iperereza rirakomeje, naho aba bantu 13 bahawe iminsi 21 yo gufungwa mu gihe ubushinjacyaha bukusanya ibimenyetso.




