Abanyeshuri batimutse cyangwa ngo batsinde neza batangiye gusubira mu masomo

Mu rwego rwo gutyaza ubwenge abanyeshuri batandukanye bo mu mashuri abanza, batangiye gusubira mu masomo muri gahunda yashyizweho yiswe Nzahurabumenyi.

Ni gahunda yashyizweho n’urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze, REB. Ni Gahunda yashyizweho mu gufasha abana biga mu mashuri abanza batashoboye gutsinda neza no kwimuka.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 29 Nyakanga 2024, mu gihugu hose.

Abarebwa n’iyi gahunda ni abana biga mu mwaka wa mbere, uwa kabiri n’uwa gatatu w’amashuri abanza biga mu bigo bya Leta n’ibigo bifatanya na Leta.

Ibi bikaba bizafasha abarezi kubona aho abanyeshuri bafite imbaraga nke kugira ngo bazahibande mu kubazamurira ubushobozi ngo na bo bazabone uko bimukira mu wundi mwaka.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bagiye gusubiramo amasomo atatu y’ingenzi arimo Imibare, Icyongereza n’Ikinyarwanda. Nibayasoza biteganyijwe ko bazakora irindi suzuma ribaha uburenganzira bwo kuba bakwimukira mu wundi mwaka

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *